Abantu bahana indabo mu buryo butandukanye bitewe n’umubano bafitanye cyangwa n’icyabaye hagati yabo, ariko akenshi abakunda guhana indabo ni abari mu rukundo, umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore.
Abakundana bahana indabo mu kugaragarizanya urukundo rukomeye ruri hagati yabo cyangwa bakazihana bitewe n’ibirori bitandukanye bizihiza ariko akenshi biganisha ku rukundo rwabo.
Nubwo guhana indabo bigaragara nk’ikimenyetso cy’urukundo kiri hagati y’abakundana ariko siko indabo zose zisobanura urukundo kuko usanga hari n’izisobanura agahinda cyangwa undi mubano utari urukundo.
Hari ubwo habaho ukwibeshya k’ugiye gutanga ururabo akumva gutanga amaroza ayo ariyo yose bisobanuye urukundo ariko ni ukwibeshya kuko buri maroza agira icyo asobanuye nubwo yose aba aganisha ku mubano mwiza.
Nk’amaroza y’umuhondo asobanura ubucuti buri hagati y’abantu, ubu bwoko ushobora kubuha umuntu w’inshuti yawe umwereka ko unyuzwe n’ubucuti mufitanye.
Naho amaroza afite ibara ry’iroza yo asobanura gushima, ubuntu n’umunezero. Aya uyaha umuntu ushaka kumushimira bitewe n’igikorwa runaka yagukoreye.
Byaba bitangaje ko ku munsi wahariwe abakundana ushobora guha uwo mwashakanye amaroza y’umuhondo kandi washakaga kumugaragariza urukundo ruri hagati yanyu.
Iki gihe ukoze ibi, ntiwaba umweretse rwa rukundo washakaga ko abona abaye ari umuntu usobanukiwe n’iby’indabo, ntabwo byamushimisha kuko yakwibaza uburyo urukundo rw’abashakanye uruhinduyemo ubucuti busanzwe, icyiza rero ni uko wamuha amaroza atukura asobanura urukundo.
Aya maroza atukura yamenyekanye ubwo yakoreshwaga n’Abaromani n’Abagiriki aho yagaragaza Aphrodite cyangwa Venus ikaba yari Imana y’urukundo. Yaje gukoreshwa nk’ikimenyetso cy’abakundana bitewe na William Shakespeare wayakoreshaga mu bihangano bye bituma yamamara nk’akoreshwa hagati y’abakunda.
Abahana aya maroza ni abakundana urukundo rwo kubana nk’umugore n’umugabo cyangwa abamaze kubana, kuko asobanura urukundo. Biba byiza cyane kuyatanga ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin.
Kuba amaroza atukura agaragaza urukundo byemezwa n’umucuruzi w’indabo, Bateta Grace wabwiye IGIHE ko iyo ushaka guha umukunzi wawe ururabo umuha amaroza atukura.
Ati “ Ubundi iyo ushaka guha umukunzi wawe ururabo umuha amaroza atukura kuko niyo asobanura urukundo, ntabwo ari byiza guha umukunzi wawe irindi bara kereka ushaka ku mushimira ukamuha iroza naho iyo ari urukundo ushaka kumwereka umuha amaroza atukura.”
Hirya no hino ku Isi hari ubwoko bw’amaroza busaga 150 bugiye bufite ibisobanura bitandukanye, mbere yo kugira uwo uha izi ndabo biba byiza kubanza kumenya icyo rusobanuye.






Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!