U Bubiligi: Gatera ufasha abantu guhindura imyumvire yavuze igikenewe ngo batere imbere

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Gatera Emmanuel, Umunyarwanda uba mu Bubiligi yavuze ko kuba abantu bakora ibintu batishimiye bagamije gusa kubona amafaranga, ari yo ntandaro yo kubaho ubuzima bwose nta byishimo ndetse bakazahazwa n’uburwayi.

Gatera amaze imyaka 18 mu Bubiligi ahugura abantu mu mitekerereze no guhindura imyumvire ku buryo babyaza umusaruro impano bafite, no mu byo bakora.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yasanze buri wese yifitemo ubushobozi bwo kugera ku cyo yiyemeje mu gihe gihuje n’ukwemera kwe, bitandukanye n’ibyifuzo.

Yagize ati “Ubukire bwa mbere si ukugira amafaranga, ni ukugira inshuti ukagira amaboko, ubuzima bwiza, urukundo, umuryango n’abavandimwe ugakora ibyo wemera kandi ukunda”.

“Niko ubundi umuntu muzima yakagombye kubaho nkuko abakurambere bacu babagaho kandi baturaze, ibi ndabivuga kuko usanga kunezerwa byarabuze mu bantu kubera guhora biruka inyuma y’ibintu, ingaruka zabyo zikaba kuvanamo uburwayi.”

Gatera avuga ko mu kazi ke aganiriza abantu abagira inama kugira ngo batagwa muri uwo mutego wo kubura ibyishimo, bakirinda no gufatwa n’indwara y’agahinda no kwigunga ‘dépression’ iterwa no guhora umuntu atekereza ibihe byashize bibi cyangwa se kwiheba kubera impungenge z’ahazaza.

Ati “Mfasha abantu kugira ngo barebe imbere, bamenye aho bavuye, bamenye n’aho bagana mu buzima, bagere ku byo bifuza”.

Uyu mugabo avuga ko umuntu atagomba kugira ubutunzi ngo abure abantu, kuko n’abantu 5% bafite ubukungu bwinshi ku Isi, bunabafasha kugera ku bisigaye byose. Anavuga ko umuntu aza ku Isi kugira ngo abeho ubuzima bw’igitangaza.


Ibyo wakwirinda ugatera imbere

Gatera avuga ko kugira ngo umuntu atere imbere aba agomba kwirinda gutinya abazamuvuga, kuvuga ko adashoboye n’ibindi bifitanye isano n’amarangamutima ashingiye ku bwoba kuko ‘ingaruka zayo ni indwara no kukubuza kujya imbere’.

Ati “Mu kirwa cyitwa Okinawa mu Buyapani niho usanga abasaza bambere bafite imyaka 110 muhura baseka bakina birukanka. Nababajije ibanga barambwira bati twebwe dufite inshingano imwe yo kwishima”.

Aba ngo ntibajya bemerera umwana w’ imyaka itatu kugumana amarangamutima arimo agahinda. Ngo baramureka akarira bigashira.

Gatera ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuryango we wiciwe mu Bugesera, nawe ngo bimushengura umutima ariko nyuma yo kwibuka byinshi yaganiriye na sekuru, yahisemo gufasha abantu kumva ko bashobora kubona ibyo bifuza byose mu gihe bemera ko babishobora.

Ikiganiro kirambuye muri Video:

Gatera Emmanuel, Umunyarwanda uba mu Bubiligi yagaragaje ibyafasha abantu gutera imbere
Umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, Karirima A. Aimable aganira na Gatera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza