Putin: Intasi yahindutse Perezida utavugirwamo w’u Burusiya –Ikiganiro n’uwo baganiriye

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Vladimir Putin [Владимир Путин], ni umwe mu bagabo bakomeye ku Isi, bavuga rikijyana ndetse abantu benshi bamufata nk’umugome ruharwa bitewe n’imibereho ye n’uburyo yakuze.

Abanyarwanda benshi bamuzi nk’umuntu utavugirwamo, w’umunyembaraga, wabaye umusirikare ukomeye n’ibindi nk’ibyo.

Vladimir Vladimirovich Putin yavutse ku wa 7 Ukwakira 1952. Nta mugore agira nyuma yo gutandukana na Lyudmila Putina mu 2014 ndetse uyu wari First Lady w’u Burusiya nyuma y’imyaka ibiri yahise ashyingiranwa na Artur Ocheretny. Aba bombi batandukanye bafitanye abana babiri barimo umukobwa uzwi cyane mu mikino ngororamubiri, Katerina Tikhonova.

Putin yamenyekanye ari mu gisirikare cy’Abarusiya cyane mu Biro bishinzwe Ubutasi, KGB, aho yari intasi ikomeye cyane.

Uko Putin yinjiye muri Politiki

Mu myaka ya 1989, uyu mugabo yari intasi ya URSS, yaje kuvamo ibihugu birimo u Burusiya, aho yakoreraga mu Burasirazuba bw’u Budage. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ubwo zasenyukaga zikabyara ibihugu 15, u Burusiya bwatakaje ubutaka busaga kilometero miliyoni eshatu; icyo gihe Putin yavuze ko ari nk’‘ikiza cya politiki gishingiye ku mipaka kibayeho mu kinyejana’.

Mu buyobozi bwa mbere bw’u Burusiya, abantu batandatu bakomeye bari bikubiye imitungo hafi ya yose y’ibigo yaba ibikora ibijyanye n’itumanaho, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Icyo gihe kandi Perezida wa Mbere w’u Burusiya, Boris Yeltsin, yanengwaga ku mikoranire ye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cyane ku gushudika na Amerika, bigakubitiraho ko yakundaga ka manyinya cyane.

Ibibazo byari bifitwe na Yeltsin ni byo byaganishije Putin ku buyobozi. Ku ikubitiro yahise ava muri KGB, aba Meya wungirije w’Umujyi wa St. Petersburg. Mu 1999, Perezida Yeltsin yagize Putin utari uzwi cyane mu ruhando rwa Politiki, Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya ariko nubwo byabaga, Putin ngo yari afite impungenge ko Yeltsin ashaka ko Amerika yigarurira u Burusiya.

Kuri we yashakaga kubaka u Burusiya bukomeye, buvuga rikumvikana mu baturanyi babwo, ndetse bidatinze agira amahirwe. Amakimbirane yabaye muri Chechnya, kugeza ubwo mu 1999 yageze mu Burusiya akagwamo abantu barenga 300 mu mijyi itandukanye y’u Burusiya irimo na Moscow asa n’ayamuharuriye inzira.

Icyo gihe Putin wari Minisitiri w’Intebe, yavuze ko abakoze ibyo bakwiye kwitwa ‘imbwa’ ndetse atangira kuvuga ko agomba gusubiza ku murongo u Burusiya, abaturage batangira kumujya inyuma batyo.

Mu Ukuboza 1999, Yeltsin yareguye, ako kanya Putin afata intebe aba Perezida w’u Burusiya ndetse mu 2000 atsinda amatora n’amajwi 45%.

Akigera ku butegetsi yatangiye kugenzura ba bakire batandatu bari bakomeye ku buyobozi bwabanje. Ahera kuri Mikhail Khodorkovsky aramufunga.

Icyo gihe umubano wa Amerika n’u Burusiya wari mwiza cyane ku buryo Putin yajyaga mu kiruhuko ari kumwe na Perezida Bush ariko byatangiye guhinduka ahagana mu 2008 ubwo u Burusiya bwinjiraga muri Georgia, gusa icyo gihe yari Minisitiri w’Intebe kuko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rivuga ko nta muntu ushobora kumara ku butegetsi manda zirenze ebyiri hanyuma igihugu kiyoborwa n’inshuti ye Dmitry Medvedev.

Uyu mugabo yakunze kunenga cyane uburyo Amerika yinjira mu bibazo by’ibindi bihugu nka Libya, Afghanistan, Iraq n’ahandi. Mu 2011, yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya akomereza aho mugenzi we yari ageze.

Mu gihe Amerika irwanya Perezida wa Syria, Bashar al assad, we aramushyigikiye ndetse anamutera inkunga y’intwaro n’ibindi. Mu gihe cye, u Burusiya bwubatse igisirikare gikomeye, bukora ku buryo bushobora kwirwanaho hagize ubutera akoresheje ikoranabuhanga ari naho Amerika yahereye ibushyira mu majwi yo kwinjira mu mabanga yayo arimo n’ay’igisirikare bigera no ku biheruka mu matora yo mu 2016.

U Burusiya bwari mu Muryango wa G8 wabarizwagamo ibihugu umunani bikomeye ku Isi, ariko bwaje gukurwamo ubwo habaga intambara muri Ukraine bushaka kwigarurira agace ka Crimea.

Uyu mugabo ni umwe muri babiri ku Isi babangamira inyungu za Amerika. Muri rusange ni we n’u Bushinwa gusa iki gihugu cyo muri Aziya si umuntu ubangamira Amerika ahubwo ni uburyo imiyoborere yabwo yubatse, n’undi waza byakomeza bityo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya ari mu bahuye na Putin

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya, ni umwe mu bantu baganiriye na Putin inshuro zirenga imwe, aho amusobanura nk’umugabo ufatwa nk’intwari mu gihugu cye.

Muri Mutarama 2014 nibwo bwa mbere bahuye amushyikiriza impapuro zimwemererera guhagararira u Rwanda, ariko bongeye kujya bahura ku minsi mikuru yizihizwa mu Burusiya irimo uw’ubwigenge uba ku wa 16 Mata.

Ati “Ni umuntu w’umugabo. Njya mbwira Abarusiya nti Perezida wanyu ameze nk’uwacu, nti akunda abaturage be, akunda igihugu cye; nabo bakambwira ngo oya ni Perezida wanyu umeze nk’uwacu.”

Ambasaderi Mujawamariya avuga ko Putin ari umuyobozi udatinya kuvuga icyo atekereza ariko isura ye ifatwa nk’iy’umuntu w’umugome bitewe n’ibyo itangazamakuru rimwandikaho cyane iryo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yakomeje agira ati “Icyo batazigera bababwira, ni uko ari umuntu wubaha […] kandi akiyubaha. Akunda ubuzima, kandi akunda ko abaturage be bagira ubuzima. Ibyo bamwandikaho ngo ni umuntu w’umugome, ni uko avuga rikijyana. Nta bugome mubonamo, wenda ni uko ashobora gucecekesha abantu bamwe abandi bananiwe, akababwiza ukuri abatekerezaho. Nta bugome mubonana.”

Abarusiya benshi ngo bafata Putin nk’icyitererezo nubwo hatabura bake batamwishimiye ariko ngo urukundo bamukunda rwiyongereye nyuma y’uko bivuzwe ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne D'Arc Mujawamariya, ubwo yahuraga bwa mbere na Putin amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu

Ku ngingo yo kwivanga mu matora ya Amerika hagamijwe ko Donald Trump atsinda Hillary Rotterdam Clinton, Dr Mujawamariya, yavuze ko ari ibintu byongereye igitinyiro n’igikundiro Putin.

Ati “Buriya iyo bavuga ngo u Burusiya bwivanze mu matora yabo, baba baha amapeti Abarusiya. Ni nko kuvuga ngo umuntu yari azwi mu Biryogo, none amenyekanye mu Rwanda hose. Umugize inararibonye. Igihugu nka kiriya, gihanganye n’u Burusiya kikanatinyuka kuvuga ngo mwatwinjiriye mu matora? Ubundi byagakwiye no kubatera isoni. Baba bongerera gukundwa uriya mugabo [Putin]; abaturage bahita bavuga, bati dushobora no kujya gutorera abantu b’ibihangange nka bariya.”

Muri iki gihe ibihugu byinshi byo mu Burayi bimaze iminsi bishyira mu majwi u Burusiya ko bwaba bushaka kwivanga mu matora yabyo bwifashishije ikoranabuhanga. Bigahurira n’uko mu minsi ishize, u Burusiya bwashyirwaga mu majwi ku kuroga uwahoze ari intasi yabwo Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia Skripal.

Bivugwa ko Umurusiya Sergei Skripal w’imyaka 66 n’umukobwa we Yulia Skripal w’imyaka 33 na Sgt Nick Bailey, batezwe uburozi bw’ubumara ku wa 4 Werurwe 2018 i Salisbury, aho u Bwongereza bwavuze ko uburozi bufite inkomoko mu Burusiya.

Nyuma y’uyu mwuka mubi, u Bwongereza bwirukanye abadipolomate 23 b’Abarusiya bidatinze u Burusiya nabwo bwirukana abangana batyo b’Abongereza.

Ambasaderi Mujawamariya ati “Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishaka gufata Abarusiya nk’ibicibwa kandi bigashaka ko n’abandi babufata batyo […] icyo bashaka ni ugushyira u Burusiya ku mavi kandi ntibizigera bibikora.”

Yakomeje agira ati “Umunsi umwe mbere y’amatora yo mu Burusiya, nibwo bavuze kiriya kintu cyo guha uburozi, bahita bavuga kwica umuntu […] kujya gutera ibibazo nk’ibyo mbere y’amatora kandi ukeneye ko abaturage bagutora; nta muturage w’Umurusiya ubyemera.”

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ni umwe mu bakuru b’ibihugu barinzwe cyane ku Isi. Uretse kuba ayoboye kimwe mu bihugu bikomeye mu bya gisirikare, igihugu cye ni kimwe mu bizonga ibyemezo bya Loni mu kanama k’umutekano, kubera ko ahanini kitavuga rumwe na byinshi mu Burayi na Amerika.

Putin arindwa n’umutwe udasanzwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu ubarizwa mu rwego rw’umutekano rushinzwe kurinda abayobozi bakomeye mu gihugu (SBP). Ni umutwe ukorera mu bwihisho kuko amakuru yawo agaragara hake cyane kandi nabwo adahagije.

Uyu mutwe uzwiho kuba ugibwamo n’abasore n’inkumi batoranyijwe, bagaragayeho gukunda igihugu kurusha abandi kandi bakaba biteguye kugikorera. Kwinjira mu mutwe urinda Perezida Putin ni amahirwe adasanzwe kuko hari byinshi bigenderwaho, iyo ubuzemo na kimwe nta kabuza usubizwa inyuma.

Putin yubaha bikomeye abamurinda ndetse ngo bose abasuhuza abavuga mu mazina. Ntacyo ashobora gukora batakimutegetse nk’ikimenyetso cyo kububaha kuko na we yigeze kuba mu rwego rw’umutekano w’abayobozi bakuru mu Burusiya mu myaka ya 1990 ruzwi nka KGB.

Putin wari uzwi nka Platov mu gisirikare, agenda aherekejwe na moto esheshatu zigenda imbere y’imodoka ye, enye zigenda zikikije imodoka ye ndetse n’izindi ebyiri inyuma. Aba kandi aherekejwe n’izindi modoka ziri hagati y’eshanu na zirindwi.

Abarinda Putin bagenda mu modoka zirimo imbunda zo mu bwoko bwa AK-74, AKS-74U n’imbunda za ba mudahusha zo mu bwoko bwa Dragunov. Haba harimo kandi imbunda nini zizwi nka Picheneg na RPK, za bombe na gerenade ndetse na za rokete zo mu bwoko bwa Osa. Izi ntwaro baba bitwaje ngo zishobora kunesha batayo yose y’abasirikare.

Abamurinda baba bafite imbunda nto zo mu bwoko bwa Gyurza zakorewe mu Burusiya, imwe ipima amagarama 995 nta masasu arimo. Iyo mbunda ijyamo amasasu 18, isasu ryayo rifite ubushobozi bwo gutobora ikirindamasasu (bullet proof) cyose gishoboka.

Abarinda Putin ni abasore b'intarumikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza