Mutesi Jolly agiye gutangiza iduka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nyakanga 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yagiye i Dubai kurambagiza ibicuruzwa by’iduka rye rishya agiye gutangiza mu cyumweru gitaha.

Uyu mukobwa yashyize amafoto abiri ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana ko aherereye i Dubai arangije avuga ko hari ikintu ari gutegura mu minsi iri imbere.

Yabwiye IGIHE ko yagiye i Dubai mu bikorwa bijyanye by’umwihariko no kurambagiza ibicuruzwa by’iduka rye rishya ryitwa ‘Jolly Interiors’ ateganya kumurika mu cyumweru kiri imbere.

Mutesi yirinze kugira byinshi avuga ku rugendo rwe i Dubai avuga azabishyira hanze mu gihe ibintu byose bizaba byatunganye.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ni umwe mu bakobwa bambitswe iri kamba bishimirwa na benshi kubera ibitekerezo byubaka no guhorana intego.

Si ibyo gusa ashimirwa uburyo avuga ashize amanga, agafatwa nk’intyoza mu biganiro. Ni umwe mu bahawe ikamba rya Miss Rwanda ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya Leta ndetse anafite umushinga w’ibiganiro bitanga inama ku rubyiruko yise ‘Inter Generation Dialogue’.

Uyu mushinga uhuza urubyiruko n’abakuze bakungurana ibitekerezo ku buryo basenyera umugozi umwe.

Mutesi Jolly yatowe mu ijoro ryo ku wa 27 Gashyantare 2016 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba. Icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Yagaragiwe n’abakobwa bane aribo Kwizera Peace Ndaruhutse (Igisonga cya mbere), Mpogazi Vanessa(Igisonga cya kabiri), Uwase Rangira d’Amour (Igisonga cya Gatatu) na Umuhoza Sharifa (igisonga cya kane).

Uyu mukobwa yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atorwa mu bakobwa 24 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’.

Mutesi Jolly ari i Dubai aho yagiye kurambagiza ibicuruzwa azashyira mu iduka rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza