Abantu benshi batekereza ko umuntu muhuriye ku mbuga nkoranyambaga mudashobora kugira urukundo ruhamye, bitewe nuko hari abahaza bashaka gukinisha abandi nyamara hari n’abishimira abandi kuri izi mbuga.
Uku niko byagendeye Jules wishimiye Alice akamwandikira ku rubuga rwa Instaragaram,ariko uyu mukobwa agatekereza ko ari bamwe batesha abantu umutwe ntiyahita amusubiza.
Uwawe ntaho wamucikira! Nyuma y’umwaka Jules amwandikiye, Alice yaje kumusubiza, inkuru y’urukundo rwabo itangirira aho, batangira guhamagara no kuganira byimbitse.
Mu kiganiro aba bombi bagiranye na 1K Studio, bavuze ko umunsi wa mbere bavuganye bahise bahuza ndetse buri wese yishimira gukomeza kuvugana na mugenzi we.
Uyu mukobwa Alice, usanzwe ari umunyamideli yavuze ko yamusubije akuruwe n’ifoto agira ngo ni umufotozi ushaka kumufotora, nyuma yo kuvugana aramwishimira cyane yifuza gukomezanya na we.
Ati “Yari yaranyandikiye sinahita musubiza mbonye ifoto nkeka ko afotora ashaka kumfotora ndamusubiza, dutangira kuvugana umunsi wa Mbere twavuganye amasaha atanu na nyuma numva nshaka ko twakomeza kuvugana.”
Yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo bahuje mu minsi itatu yahise yumva amakunze cyane yifuza ko yamubera umukunzi ndetse afata iyambere mu kubimubwira.
Ati “Twaravuganaga cyane ha handi nabaga ndi kumwe n’abandi sinibuke ko turi kumwe. Hari umunsi twavuganye cyane mpita mfata umwanzuro wo kumubwira ko mukunda ndamwandikira ndabimubwira na we abyakira neza cyane.”
Ku ruhande rwa Jules avuga ko babyakiriye neza kuko na we yari yaramukunze bahita batangira inzira y’urukundo rwabo.
Ati “Yanyoherereje ijwi ry’iminota irindwi yose ambwira ko ankunda ryumva nk’inshuro eshatu, nanjye nari naramukunze duhita tujya mu rukundo ko twese twabyiyumvagamo.”
Urukundo rwabo rwakomeje kugenda nkuko babyifuza gusa bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye bitewe n’uko Jules aba mu mahanga bigatuma hatabaho kwizerana cyane.
Jules yavuze ko hari igihe yajyaga atekereza ko uyu mukobwa yaba afite abandi bahungu bavugana kuko atari amuri hafi, ariko bitewe n’icyizere yamweretse biza gushira.
Ati “Iyo utari hafi y’umuntu ngo mubonane bituma wumva ufite irungu ndetse ntimuhuze n’umwanya wo kuvugana cyane. Bituma wumva utizeye ko ari wowe wenyine. Numvaga ko hari abandi bavugana ariko uko twavuganaga byatumye mwizera cyane.”
Bitewe no kunga ubumwe ndetse no kwizerana byatumye urukundo rwabo rukomera, birangira bafashe umwanzuro wo kubana. Jules yamaze kwambika Alice impeta amusaba kumubera umugore ndetse baritegura gukora ubukwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!