Ibyo wamenya kuri Jenny Ohlsson, Ambasaderi wa mbere wa Suède uba mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Jenny Ohlsson, ni we Ambasaderi wa mbere wa Suède mu Rwanda ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2016, kuko abandi babaga bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na Sunday Magazine, uyu mugore yahishuye byinshi ku bimwerekeyeho yaba mu kazi ke no hanze yako.

Ni gute watangiye ibya dipolomasi?

Kuva mu 2007 kugera mu 2009, nari umukozi wa Suède wa mbere w’umunyapolitiki uba mu Rwanda. Ubwo natwitaga nafashe icyemezo cyo gusubira muri Suède kubana n’umuryango wanjye ndetse naje kugira undi mwana.

Nyuma y’aho natangiye gukora mu biro bya Minisitiri w’Intebe nshinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga n’ingabo ariko mu by’ukuri nashakaga kugaruka muri Afurika. Umwanya w’Umuyobozi hano i Kigali wari uhari, narawusabye ariko Guverinoma ihita iwuhindura uw’ambasaderi.

Nacitse intege ntekereza ko ntazabona ako kazi ariko narakabonye ndishima. Ubwo nashyikirizaga impapuro zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye Perezida Kagame, namubwiye ndi Ambasaderi wishimye cyane i Kigali kandi ndatekereza ari ko bikimeze.

Ni ahahe hantu ukunda wasuye mu Rwanda, umuco warwo wawubonye ute?

Rubavu ni ho hantu nkunda. Kumva abarobyi baririmba, inyoni n’amazi ni byiza. Nyungwe ni ahantu heza umuyaga uba umeze neza ndetse no mu Akagera ni ahantu heza. Namazeyo iminsi mike ariko byari ibintu byiza. Muri Kigali nkunda kumara igihe muri Pili Pili kubera uko hagaragara.

Nkunda umuco Nyarwanda. Mu buryo bumwe unyibutsa uwa Suède, hari byinshi ihuriyeho kuruta uko abantu babyibwira. Abanyarwanda hari aho bameze nk’Abanya- Suède, ntabwo mwaba inshuti nziza ku munsi wa mbere, ariko iyo mwabaye inshuti ni burundu.

Nkunda kandi imbaraga z’Abanyarwanda zo kujya imbere nta gucika intege. Byarantangaje kandi bimbera isomo. Mufite umuco wo gufashanya, ntabwo bimeze nko muri Suède aho usanga umuntu ari nyamwigendaho. U Rwanda kandi ni igihugu kiri ku murongo nka Suède.

Itandukaniro rimwe ni uko Abanyarwanda bakunda kubyina kurusha Abanya- Suède. Numva mbuze uko nifata nk’iyo mu cyaro abantu bansabye kubyina, ubu ndimo kwiga kubyina imbyino gakondo kandi nzabimenya.

Uri umwe mu ba Ambasaderi bitabira ibitaramo nka Kigali Jazz Junction, ese hari ibindi bikorwa nk’ibi ukunda mu Rwanda?
Bitewe n’uko mfite abana, ntabwo nkunda gusohoka cyane nk’uko mbishaka. Mba mfite ibikorwa bizwi mba ngomba kwitabira, ubundi nkagerageza kuba mu rugo n’abana. Gusa nagiye muri Century Cinema, Mamba Club n’ahandi ndetse nkunda gutumira abantu bakaza mu rugo tukishima.

Ni ibihe biribwa n’ibinyobwa byo mu Rwanda ukunda?

Nkunda brochette y’ifi, mizuzu n’umutobe w’ikinyomoro kuko ntushobora kubona ibinyomoro muri Suède.

Ni iki wavuga ku gukorera no kuba mu Rwanda?

Ni akazi keza. Dipolomasi yakunze gufatwa nk’ikintu cyerekeye amahoro n’intambara, ubu biratandukanye. Ni ugushaka ubufatanye n’imikoranire ibyara inyungu ku mpande zombi.

Mparanira kuba umudipolomate wumva abaturage na Guverinoma y’igihugu mbamo kuko iyo utabumvise neza, ni gute watsura ubufatanye bukwiye?

Sinishimira kuba ntavuga Ikinyarwanda cyane kuko mba nshaka kuvugana n’abaturage hirya no hino mu gihugu, atari abayobozi gusa mpura nabo kenshi. Nshaka kumenya cyane uko abanyarwanda baciriritse babaho n’uko batekereza, ariko ururimi rukambera imbogamizi.

Uri impirimbanyi y’uburinganire bw’abagabo n’abagore, utekereza ko hari ibindi birenzeho bikeneye gukorwa?

Mbitekereza gutyo cyane. Reba iterambere rimaze kugerwaho hano mu bijyanye n’uburinganire, simbona impamvu ryahagarara ubungubu. Icyakora gushyiraho amategeko ni kimwe, ariko ukeneye kuyubahiriza no guteza imbere muco kandi bifata igihe muri buri sosiyete.

Birumvikana ko iyo ibintu bihinduka mu bijyanye no gukuraho ibiba byihariwe n’abantu runaka, bamwe mu bagore n’abagabo ntibabyishimira ndetse ntibibagwa neza. Ariko birangira buri wese yungukiye mu buringanire, by’umwihariko mu miryango ifite abana.

Njya mbona ibiganiro mpaka kuri Twitter no mu itangazamakuru, hari iterambere ry’uko abagore bafatwa kandi biteye ishema kubona abana b’abahungu bakiri bato bitabira ibyo biganiro bakabigiramo uruhare.

Ni irihe hame ugenderaho mu buzima?

Buri gihe ngerageza umuntu mwiza ku bandi, umuntu uhorana icyizere, udacira abantu urubanza kandi ugerageza kumva ko ibintu bishobora gukorwa mu buryo butandukanye. Ku bwanjye ngerageza kuzamura imyumvire myiza n’inshuti na bagenzi banjye kuko abantu bagira igitutu cyinshi cyo kuba beza bigatuma bababara.

Mu gihugu cyanjye, abantu benshi bakunda kubaho ubuzima bwiza muri byose, iyo bitabakundiye mu kintu kimwe cyangwa bibiri, batekereza ko ubuzima bwanze bikaba byabababaza.

Ambasaderi Jenny Ohlsson ngo ababazwa no kuba atavuga ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza