Ibyo wamenya kuri Greenberg watemberanye na Perezida Kagame ibice nyaburanga by’u Rwanda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Gicurasi 2018 saa 10:30
Yasuwe :
1 1

Peter Greenberg uherutse gusohora amashusho y’urugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame basura ibice nyaburanga by’u Rwanda ni umunyamakuru ufite byinshi yihariye ku Isi byatumye ahimbwa izina rya ‘Travel Detective’ nk’umwe mu bacukumbuzi b’abahanga mu by’ubukerarugendo.

Mperutse gusangira n’inshuti zizi akazi nkora, ibiganiro bigeze hagati tujya ku bivugwa cyane muri iyi minsi by’umwihariko kuri filime yagaragayemo Perezida Kagame imaze iminsi isohotse. Umwe yarambwiye ati “Ntibyari bisanzwe pe! Ni agashya iki kiganiro cyatumye tubona neza ishusho y’urugwiro ruranga Perezida…” Ataritsa, undi yahise ambaza ati “Ariko nk’ubu koko uriya muzungu ni iki yahaye muzehe wacu?”

Ni ikibazo ntahise mbonera igisubizo, cyatumye nanjye ngira andi matsiko yo kumenya neza ‘uriya muzungu’ uwo ari ari we n’intwaro y’ubuhanga yakoresheje mu guhishura imibereho yihariye ya Perezida Kagame, imikino akunda mu kuruhuka kwe n’ibindi bitandukanye abantu benshi batari bamuziho.

Si amahirwe ya buri wese kumarana icyumweru n’Umukuru w’Igihugu; ariko si n’umuhamagaro wa buri wese kubasha kubara inkuru ivuga kuva aho rirasira kugeza aho rirengera, isaha igashira buri wese akinyotewe.

Peter Greenberg ubundi ni muntu ki?

Ni Umunyamerika, ngira ngo byo benshi turabizi! Gusa hari uwagira ngo ibyo akora abitangiye ubu, ibintu biri kure cyane y’ukuri kuko akazi akora akarambyemo ndetse yanaboneye impamyabumenyi muri Kaminuza ya Wisconsin-Madison. Kuva mu myaka ya za 80 yiyeguriye umwuga w’ubunyamakuru, yibanda cyane ku gucukumbura imibereho mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Peter akora nk’Umunyamakuru uhoraho kuri CBS News mu biganiro birimo icyitwa The Early Show, n’icyo kugisimbura kizwi nka CBS This Morning. Yanamenyekanye cyane nk’umwanditsi mu biganiro by’ubukerarugendo kuri televiziyo zikomeye nka NBC, CNBC na MSNBC kuva mu 1995 kugeza mu 2009.

Yabaye umunyamakuru utangaza iby’ubukerarugendo mu kiganiro Good Morning America kuri televiziyo ya ABC kuva mu 1988 kugeza mu 1995. Umwuga akora wamuhesheje igihembo gikomeye cya Emmy Award.

Iyo ufunguye urubuga rwe kuri murandasi, ubona byinshi yagezeho mu mwuga byatumye yitwa ‘Travel Detective’ cyangwa ‘umugenzuzi mu bukerarugendo’ tugenekereje mu Kinyarwanda. Ni izina yakoreye urebeye ku biganiro bitandukanye yagiye akora n’ibitabo yandika.

Peter yanditse ibitabo by’uruhererekane muri New York Times byaguzwe cyane birimo icyitwa ‘Flight Crew Confidential’, cyahishuye amabanga y’imikoranire y’abatwara indege mu byifuzo by’abakoresha ikirere mu ngendo; icyitwa ‘Hotel Secrets’ cyasubizaga umunabi w’abakirwa nabi iyo basohotse; n’icyo yise ‘The Travel Detective Bible’.

Mu ruhererekane rwa filime mbarankuru yise ‘The Royal Tour’, Perezida Kagame ni we Mukuru w’Igihugu wa mbere batemberanye muri Afurika.

Mu bindi bihugu Peter yasuye harimo Israel yagezemo mu 2014. Icyo gihe yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu amutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.

Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.

Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka Uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.

Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.

Peter Greenberg mu barwanya inkongi i New York

Uyu munyamakuru nubwo igihe cye kinini akimara ari mu ngendo nyinshi ku Isi, afite urugo ahitwa Fire Island mu Mujyi wa New York, aho yakuriye.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru Long Island Purse yavuze ko akunda ako gace cyane ko yahajyanywe n’ababyeyi ubwo yari afite amezi atandatu gusa. Yemeza ko kuhakurira byamufashije cyane kuko ari ahantu hatabaga ibinyabiziga bitari amagare.

Niho aruhukira iyo atari mu kazi by’umwihariko akaba no mu ikipe ishinzwe gutabara aho rukomeye iyo hagize ahafatwa n’inkongi muri ako gace.

‘Rwanda: The Royal Tour’ isize iyihe shusho?

‘Rwanda: The Royal Tour’ uyu munyamakuru yakoranye na Perezida Kagame yari yabanje kwerekanirwa mu Mujyi wa Chicago n’uwa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse inerekwa abakurikira televiziyo ya PBS/WTTW n’iy’u Rwanda, byahise bikurikirwa n’uyu muhango wahuje abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo kwerekana ku mugaragaro iyi filime mu Rwanda wabereye muri Kigali Cultural Village kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Mata 2018. Amatsiko yari yose ku bitabiriye bagaragaragamo n’urubyiruko, ntibahwemye kugaragaza ko bishimiye uko yakozwe na bimwe mu biyigaragaramo byihariye ubwo bari bayikurikiye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Hategeka Emmanuel, yashimye umusanzu wa Perezida Kagame mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda anavuga ko ikorwa ry’iyi filime mbarankuru yagaragayemo rizarushaho gutuma ba mukerarugendo biyongera.

Ati “Kuba Umuyobozi w’Abanyarwanda yabyemeye kera, yemera kutuyobora ariko noneho by’akarusho no mu bukerarugendo yatubereye umuyobozi mwiza atugaragariza u Rwanda rwiza, Abanyarwanda beza n’ibyiza bigize iki gihugu.”

Yavuze ko filime nk’iyi igaragaza igihugu, abaturage bacyo, n’ibyiza bigitatse ifite n’aho ihurira no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Icyo igamije cyane cyane ni ukugira ngo ibyiza dufite nk’igihugu Abanyarwanda barusheho kubimenya, ariko n’Isi yose ibimenye, bizatugirire akamaro haba mu gukomeza kudufasha kwakira abatugana benshi, ababa bayikurikiye bakareba ahantu nyaburanga birushaho gutuma na bo bagira ubushake bwo gusura igihugu.”

Yongeyeho ati “Ibyo byose icyo bitumarira ni uko umusaruro uvamo udufasha gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Peter usanzwe ari n’umwanditsi w’amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, ntabwo ari ubwa mbere akora ibyegeranyo ku Rwanda kuko ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho ikivuga ku rwagwa rw’ibitoki. Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu Birunga n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara bikaba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

Uyu munyamakuru w’inzobere mu by’ubukerarugendo ni n’umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo byitwa Los Angeles Travel & Adventure Show, byabaye ku itariki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka, aho u Rwanda rwegukanyemo igihembo cya ’Best African Exhibitor Award’. Icyo gihe mu ijambo yatanze ku bitabiriye ibyo birori, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bine biri imbere y’ibindi muri Afurika byo gusura mu 2018.

‘Rwanda The Royal Tour’ yahishuye byinshi ku mibereho ya Perezida Kagame, u Rwanda n’Abanyarwanda
Igihe kirekire uyu munyamakuru akimara mu ngendo hirya no hino ku Isi
Ikiganiro cya The Royal Tour amaze kugikorana n'abantu bakomeye batandukanye. Aha yari kumwe na Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur
Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg [uhimbwa 'Travel Detective'] ahantu hatandukanye kugeza no mu Kivu
Peter Greenberg aba no mu itsinda ry'abazimya inkongi i New York
'Rwanda The Royal Tour', Peter Greenberg yakoranye na Perezida Kagame yitezweho guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza