00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gurnah, umwanditsi ukomoka muri Tanzania, yatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Akanama gashinzwe gutanga ibihembo byitiriwe Nobel, katangaje kuri uyu wa Kane ko umwanditsi w’Umunya-Tanzania, Abdulrazak Gurnah, ufite imyaka 72, ari we wegukanye icy’Ubuvanganzo cya 2021, kubera gucengera no kugaragaza ingaruka z’ubukoloni n’imibereho y’impunzi.

Uyu mukambwe uba mu Bwongereza, ni we mwanditsi w’Umunyafurika (Novelist) uhawe igihembo nk’iki nyuma y’Umunya-Zimbabwe, Doris Lessing wagitwaye mu 2007.Ni uwa kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nyuma ya Wole Soyinka wacyegukanye mu 1986.

Gurnah yanditse ibitabo birenga 10 mu buryo buhoraho aho yagiye yerekana umutima w’impuhwe, asesengura mu buryo bimbitse ingaruka z’ubukoloni mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’uburyo zakoze ku mibereho y’abavanywe mu byabo kimwe n’abimukira.

Na we ubwe yavuye muri Afurika nk’impunzi mu myaka ya 1960 mu gihe cy’itotezwa ry’abaturage bakomokaga muri Afurika y’Abarabu ku butegetsi bwa Perezida Abeid Karume muri Zanzibar aho yakuiye, ubwo habagaho impinduramatwara yo gukura ubutegetsi mu maboko y’abakoloni b’Abongereza.

Yashoboye gusubira muri Zanzibar inshuro imwe mu 1984 aho yabashije kongera guca iryera Se, iminsi mike yabanjirije urupfu rw’uyu mubyeyi we.

Ugutoranywa nk’uwatsindiye iki gihembo gikomeye mu Buvanganzo kuje nyuma y’imidugararo hirya no hino ku isi ituma miliyoni z’abantu bahunga imvururu n’ubukene mu bihugu birimo Syria, Afghanistan no muri Amerika yo hagati cyangwa bagahunga ku bw’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Icyakora abategura ibihembo byitiriwe Nobel batangaje ko atatoranyijwe ku bw’ibikorwa bya vuba aha ahubwo ni ibyo yakoze mu myaka yo hambere.

Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters, ko acyishimiye, ko ari igihembo kiremereye agereranyije ko urutonde rw’abanditsi bakomeye na rwo ari rurerure.

Gurnah yatangiye kwandika ibitabo ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko. Nubwo Igiswahili ari rwo rwari ururimi rwe, ibikorwa bye by’ubwanditsi yabikoze mu Cyongereza.

Umunya-Tanzania, Abdulrazak Gurnah yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .