Winnie, izina ry’umukobwa wumva abamugana

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kanama 2016 saa 06:53
Yasuwe : XX
0

Winnie cyangwa Winny ni izina ry’abakobwa rikomoka mu Kidage rikaba risobanura umuntu ‘utabogama’ ndetse ‘wishimye’ ugereranywa nk’inshuti nziza.

Hari abitwa Winifrede, Winifrid, Winifride, Winnifred,Winnie, Winny

Ibiranga ba Winnie

Ni umuntu udapfa kuvuga ibibazo bimwerekeyeho, arabigumana akabyikemurira akaba ariwe bishegesha.

Abasha kumva abamugana ndetse akanabakemurira ibibazo ariko we ibye ntawe abihingukiriza.

Akunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi neza, abasha kumva abasha kuvugira abandi, ariyubaha kandi agwa neza.

Ibintu byo kurimba ,kwiyitaho usanga ntacyo bimubwiye niyo abandi babimubwiye usanga bitamushishikaje.

Azi kuvuga , gusobanura ibintu ku buryo yemeza abandi ariko we kumwemeza biba bigoye.

Iyo umuhaye inshingano, Winnie azikora nk’uwikorera kandi ntakorera ku jisho. Ni umuntu uhora yibaza ibibazo ku buzima kandi abona ko bugoye buri gihe.

Hari ubwo aba azi ibintu ariko iyo agize kutigirira icyizere usanga hari ibyo atageraho. Mu rukundo, arikubira aba yumva hakwitabwaho ariko we uko yita ku bandi usanga ntambaraga abishyiramo.

Nubwo atagaragaza amarangamutima ye, iyo yakwemereye kugukunda ntaca ku ruhande agumana nawe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza