Veronica, izina ry’umuntu ukunda kurimba mu myambarire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Werurwe 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Veronica ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu kilatini ku izina’ vera icon’ bisobanura ‘utahukana intsinzi’ ariko hari naho risobanura ‘Isura nyayo’

Bamwe bandika Veronika,Veronika, Véronique, Weronika, Verônica n’ubundi buryo butandukanye bitewe n’ururimi rw’igihugu.

Bimwe mu biranga ba Veronica

Veronica, ni umuntu uzi gukabya haba mu myambarire, mu mikorere, aba ashaka kugaragaza ko atandukanye n’abandi muri byose. Azi guhanga udushya, akunda imideli no kwiyerekana kandi arambara akaberwa ku buryo n’ibyo abandi babona ko bitakwambarwa we abyamabara akarimba.

Akunze kubaho mu buzima bwihariye ku buryo ahora atekereza ko atandukanye n’abandi.

Veronica aba azi ibintu byo gushushanya,gusiga amarangi, gukina ikinamico, kudoda, gucuruza n’ibindi bitandukanye.

Aritanga cyane kandi akitangira akazi ari gukora, ibyo bigaragara cyane iyo abaye umugore kuko avamo umubyeyi mwiza wita ku nshingano z’urugo.

Mu rukundo Veronica ntabwo avuga, aba yicecekeye akibwira ko ahari uwo bakundana ashobora kwibwira icyo amutekerezaho. Kugira ngo Veronica akugire inshuti bisaba ko muba mumaranye igihe kirekire, ntapfa kwizera umuntu wese.

Ni umuntu udapfa guterwa ubwoba kandi mu bibazo aba yiteguye kugira icyo akora bitamuhungabanyije.

Agira uburakari bw’ako kanya ariko ntabwo butinda arongera akagaragaza gucya mu maso kandi ntagira inzika.

Ba Veronica ni abantu bakunda kurimba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza