Suzanne, izina ry’umuntu ugira impano zitandukanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2018 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Suzanne ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Shōshannāh risobanura ‘Lys’, ubwoko bw’ururabo rujya kumera nk’iroma , hari naho iryo zina usanga risobanura ’uwuzuye ubuntu’.

Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi butandukanye kuko bamwe bandika Susanna, Suzan, Suzanna, Suzanne, Sawsane , Susannah , Sousanna ,Shoshannah ,Suzana ,Zuzana, Zuzanka, Zuzka ,Susanne, Sanne, Susann,Susanna, Suzanne, Sanne n’ubundi.

Bimwe mu biranga Suzanne

Suzanne agira impano zitandukanye, azi gutegura ibirori, azi gucuruza, azi gutanga ibitekerezo kandi azi kwemeza abantu.

Ni umuntu udashabutse, udakunda ko ibimwerekeye bijya hanze, ugira ibanga ariko kandi ku cyo adashaka gukora aba ari umuhezanguni. Ni umuntu ukunda kwigenga, ugira ubushake n’umwete utuma ibyo arimo abigeraho vuba bitamugoye.

Ni umuntu wigirira icyizere cyane ariko akarangwa na none n’ubwirasi, ahora ashaka ko abantu bamushimagiza ndetse yumva ko ibitekerezo bye bitavuguruzwa.

Ahorana ibitekerezo byo gukora, akunda ibintu bitunganye, ni umuntu ubasha gukora ibintu byinshi mu gihe kimwe.

Yihesha icyubahiro, agatuma n’abandi bamwubaha kuko atarya iminwa kandi akanga akarengane. Yita ku bandi no kubateza imbere, agira ubumuntu n’ibikorwa bye aba yumva ko bitagira uwo bikomeretsa.

Ni umuntu ucecetse, wanga amagambo, ibye biba ahabona. Ntagira gukebakeba kandi ubimenya neza iyo ukundanye nawe, aba ari umukunzi w’ibihe byose.

Iyo akiri umwana, aba ari umunyabwuzu, ashimishije. Aba agaragaza kugira indoto nyinshi z’ibyo yifuza kugeraho ndetse iyo akuze usanga abishyira mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza