Suleiman,izina ry’umuntu uhirwa n’amafaranga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ukwakira 2016 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Suleiman ni izina ry’Icyarabu rikaba risobanura ‘umunyamahoro’, mu Gifaransa cyangwa se mu Giheburayo niwe bita Salomon.

Ni izina ryandikwa kandi rikanasomwa mu buryo bwinshi butandukanye, aho bamwe bavuga Sulaiman, Suleman, Soliman,Sulayman, Sulaymaan,Suleyman, Süleyman,Sulejman, Sleiman, Sleman, Sliman, Slimane, Soleman, Solyman, Seleman n’ukundi.

Bimwe mu biranga ba Suleiman

Ni umuntu uhirwa n’amafaranga kandi akamenya gukatuza iyo hari icyo arimo agura ku buryo ifaranga rye ridapfa kumuvaho.

Nubwo agaragara nk’umuntu woroheje kandi w’umunyamahoro,burya Suleimana ni umunyabukana iyo hagize ikimubangamira.

Ni umuntu ukora ibintu acecetse ariko akagera ku ntego ze atagombye kwitabaza abandi.

Akunda gutembera, kwigenga no kwisanzura atabangamiwe n’umuco na kirazira.

Ni umuntu ukora ikintu ari uko agikunze, iyo bitamurimo, Suleiman arakireka kuko ntabwo ari wa muntu uzi kurenzaho.

Arakundwa kubera kugira ibikorwa by’impuhwe bigatuma abantu benshi bamwiyumvamo.

Gukunda kwe ni nk’ako kanya ariko iyo bitamuhiriye bimutera igikomere gitinda gukira.

Akunze kwiga ibijyanye n’ikoranabuhnga,ubucuruzi n’ubucamanza kandi kuko azi kwemeza abantu mu mvugo biramuhira.

Yitangira abandi,akunda gusabana no kwambara neza,n’iyo agiye guhitamo inshuti areba abo bazasabana cyane ndetse bagatuma agaragara neza.

Muhammad Suleiman, Umunya-Qatar wari umuhanga mu bya 'athletisme'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza