Simon, izina ry’umuntu wanga kuba wenyine

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Simon ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Giheburyi ku izina Shim’on risobanura Uwasubijwe n’Imana , cyangwa uwumviswe n’Imana.

Bimwe mu biranga ba Simon

Simon ni umuntu udakunda ikigare ariko kandi udakunda ubuzima bwa wenyine, aba ashaka kuba ari kumwe n’abandi.

Yanga kwihererana ibintu, niyo mpamvu aba ashaka abo babiganiraho bakungurana ibitekerezo.

Ntago akunda gukora ikintu ngo kuko abantu bose aricyo bakoze, akunda kwigenga ariko yanga kuba wenyine aba ashaka umuntu yumva yakwizera.

Aha agaciro umuryango, ibyo bigatuma akora uko ashoboye kose kugira ngo umuryango we ubeho wishimye.

Akunda kuba ahantu heza, ku buryo abantu bavuga bati dore kwa runaka akumva hamuteye ishema.

Iyo agize umujinya Simon araceceka kuko watuma akora ibintu bibi aramutse avuze.

Akunda umugore umutetesha, umumenyera buri kintu cyose nkuko nawe aba abikora.

Yanga umuntu umutota cyangwa umubwiriza ngo kora iki,we abashaka kwiyobora agakora uko abyumva

Iyo akiri umwana ,aba agomba gutozwa kwisanzura ku bandi no gusaranganya n’abagenzi be kuko aba yikubira cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza