Shalom, izina ry’umuntu wuzuye impuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 06:46
Yasuwe :
0 1

Shalom ni izina rihabwa umwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu rifite inkomoko mu Giheburayo rikaba risobanura ‘ Amahoro’ cyangwa se ‘Umunyamahoro’.

Bimwe mu biranga ba Shalom

Ni umuntu wuzuye impuhwe, urangwa n’ubumuntu mu byo akora byose kandi ubanza gutekereza niba ibikorwa bye ntawe biza kubangamira.

Ni umuntu ugira ibitekerezo byinshi no gushakisha inzira zitandukanye yakoramo ibintu bye ku buryo inzira imwe niyaga aza gukoresha indi akagera ku cyo yashakaga.

Iyo ari umukobwa Shalom aba azi kuganira no gusabana n’abantu b’ingeri zose nubwo inyuma ushobora kubona ameze nk’umuntu ucecetse cyane.

Iyo ari umuhungu, abazi gufata inshingano kandi akazikora neza atagize umuntu n’umwe abaza ngo mbikore gute.

Mu rukundo ba Shalom baba bazi gutetesha kandi bakagaragaraza urukundo rubarimo, usanga buri wese aba yifuza gukundana na bo.

Muri kamere yabo ntabwo bakora ibintu mu buryo bw’igice, iyo Shalom yiyemeje ikintu agikora neza no mu rukundo rero ajyamo yirekuye.

Nubwo bakunda amahoro ariko iyo umuzanyeho ibibazo, agira amahane ku buryo udashobora kumenya ko ari we. Ashobora kukwangiza akaza kubyicuza nyuma.

Iyo akuze akaba umugabo cyangwa umugore, Shalom usanga ashyira imbere umuryango we ku buryo bishobora gutuma adohoka no mu zindi nshingano yari asanganywe.

Iyo ari umwana, Shalom aba atinyuka cyane ku buryo n’abantu atazi ashobora kubakurikira cyangwa se akabitwaraho nk’aho basanganywe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza