Rwigema, izina ry’umuntu uzi gutera agahamya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Werurwe 2018 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Rwigema ni izina rya kigabo, ab’igitsina gore babita ba Mukamugema.
Ibisobanuro byimbitse

Izina Rwigema rituruka ku nshinga ’Kugema’ yo mu runyoro bivuga guhina, guheta, gushyiraho agahato, gutegeka ikintu ku mbaraga.

Mu runyankole ‘kugema’ bikunda gukoreshwa ku gukingira amatungo, bikavuga ukingira cyangwa se utera urukingo amatungo.

Mu kinyarwanda kugema bivuga kuboneza cyangwa gutera ugahamya ikintu, ku buryo byaba bituruka kuri ibyo bisobanuro byo mu Kinyankole kuko gukingira ni uko uba wahamije ikintu.

Umwanzuro

Kwita umwana Rwigema bivuga ko umwifuriza kuba umuntu uhamya umwanzi cyangwa se kuba umunyembaraga wihagije.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza