Rwibasira, izina ry’umuntu uhashya abanzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 09:04
Yasuwe :
4 3

Rwibasira, ni izina rya kigabo rituruka ku nshinga kwibasira isobanura kuboneza ikintu kimwe ukagitoteza, ukacyibandaho ubutaruhuka kugeza ku ndunduro.

Bivuga kimwe no gutwaza, ugakomeza guhashya ikintu runaka ugambiriye ko ukinesha ukegukana intsinzi.

Ku rugamba bibasiraga intwari zo ku ruhande rw’abanzi kugira ngo bacike intege baganzwe.

Umwanzuro

Rwibasira ni kimwe na Ntwari, ni izina rigaragaza nyiraryo ko yibasira umwanzi kugeza amutsinze.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza