Rutebuka, izina rikomoka mu buryo umuntu yavutse

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 08:00
Yasuwe :
1 0

Rutebuka ny’Ikinyarwanda rihabwa umwana w’umuhungu; ni kimwe na Mutebuka.

Ibisobanuro byimbitse

Izina Rutebuka rituruka ku nshinga gutebuka. Akenshi umuntu bise Rutebuka cyangwa Mutebuka ni umwana uba waravutse ataruhanyije, cyangwa yaravutse mbere y’igihe kitari cyari giteganyijwe

Gutebuka bisobanura kwihuta, ukagira vuba,kutazarira

Umwanzuro

Umubyeyi yita umwana we Rutebuka cyangwa se Mutebuka akenshi ashingiye ku buryo yavutsemo cyangwa se amwifuriza kuba inkwakuzi, kuba umunyamwete utazarira.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza