Robina, izina ry’umuntu ukunda gutembera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mata 2018 saa 07:53
Yasuwe :
3 3

Robina, ni izina rikomoka mu kidage ku izina ‘Hrodebert’ risobanura ’umuhanga uzwi’. Ku bahungu niho hakomoka izina Robert.

Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu umuntu akomokamo , bamwe bandika Robinah, Robbinah, Roubinah, Robiner , Robena, Robynne, Robyna, Robinia, Robeena n’ukundi gutandukanye.

Ku bahungu usanga bitwa ba Robert, Reuben, Rubin, Reuben, Robbyn, Robyn n’andi atandukanye.

Bimwe mu biranga ba Robina

Robina, ni umuntu ukunda gutembera no gukora ibintu byose bituma ataza kwisanga awenyine.

Bitewe n’uburyo ari umuntu uteye ubwuzu, usanga ahorana n’abantu benshi bamusuye cyangwa se bari kumwe mu bikorwa bitandukanye, ntabwo akunda kuba wenyine.

Ni umuntu ugira umutima woroshye, amarangamutima ye aba hafi, azi gukunda abantu no kubashimisha ariko akifuza ko nawe ariko yabigirirwa.

Azi kuganira, kwiyegereza abantu ariko kandi abandi bashobora kumugiraho ubushobozi bwo kumujyana mu byo bifuza kuko asa n’utigirira icyizere kandi akajya iyo bigiye.
Ni umuntu ukunda ibintu bikozwe neza, bisa neza, ibyo bituma rero aba umuntu uzi kurimba , wiyitaho kandi umenya ibijyanye n’ubwiza byose.

Amarangamutima ye aba hafi, niyo umukomerekeje mu magambo usanga ahise atakaza icyizere akareka n’ibyo yabashaga gukora neza.

Iyo umuhaye uburenganzira cyane arigenga agakabya, biba bisaba ko agenzurwa akabona ko hari umuntu umuri hafi.

Iyo akiri umwana aba akeneye kwitabwaho, agashyigikirwa kandi agaterwa umwete kugira akure yigirira icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza