Kwamamaza

Raoul,izina ry’umuntu umenya kwiyumanganya

Yanditswe kuya 6-10-2016 saa 07:27' na IGIHE


Raoul ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kidage ku izina Radulf, rikaba risobanura umujyanama w’umuhanga, cyangwa umunyembaraga.

Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi bitewe n’igihugu uryitwa abarizwamo. Raul (Igitaliyani), Radulf ( Ikidage) Ralph, (Muri Denmark) Rafe, Ralphie (Icyongereza), Ralf, (muri Norvège) n’ubundi.

Bimwe mu biranga ba Raoul

Ni umuntu uhisha uburakari bwe, ntushobora kumenya ko ababaye niyo byaba bibereye mu ruhame, azi kwiyumanganya ku buryo utamunyuzamo ijisho.Kubera kumenya kwiyumanganya ntagaragaze umubabaro, abantu bose baramukunda cyane.

Ni umuntu usabana, usanga afite inshuti nyinshi z’igitsina gore kurenza abasore n’abagabo bagenzi be. Azi icyo ashaka kandi akora uko ashoboye ngo akigereho.

Ni umuntu udashyirwaho igitutu , aguma ari wa wundi mu mico n’imyitwarire ntawe ushobora kumuhindura niyo yaba amuyobora.

Raoul ni umuntu uzi kuvuga adasobanya, uzi kuyobora kandi agakunda gushimirwa.

Igihe cyose aba ashaka kuba umuyobozi, akunda ibintu byiza n’akazi gakozwe neza, ibyo bigatuma akunda kuba umuntu uhanga udushya cyangwa umunyabugeni.

Akunze, kuba umunyabugeni, umunyamakuru, umwarimu, umwanditsi n’indi myuga itandukanye yumva yishimiye. Iyo akiri umwana, aba ari umuhanga afungutse mu mutwe kandi afata vuba mu ishuri. Icyo gihe abyeyi be bagomba kumuba hafi kugira ngo ataba umwirasi cyangwa nyamwigendaho.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 7 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved