Ntiribinyange, izina risobanura ngo nta byera ngo de

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Ukwakira 2016 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ntiribinyange ni izinanteruro rihabwa abagabo, risobanura ngo nta byera ngo de. Mu Kinyarwanda hari amazina menshi ashingiye kuri iri zina, nka Runyange , Rwanyange, Kanyange, Inyange, Nyirinyange n’ayandi.

Ibisobanuro byimbitse

Ntiribinyange ni izina rishingiye ku nyange. Inyange ni inyoni yera de, ikunda kugenda mu nka, ndetse no kuba hafi yazo.

Abantu bayikundira iryo bara ry’urwererane n’imico myiza igaragazwa n’uko ikunda inka kandi itanduranya.

Muri iri zina ‘Ntiribinyange’ harimo kuzimiza, bivuga ko ijambo ridahora ari ryiza, hari igihe umuntu yakubwira ikintu kikakubabaza nyamara yahoraga avuga n’ibyiza bikagusetsa.

Iri zina risobanura ko ijambo umuntu avuga rihindagurika, adahora avuga ukuri kuko none rishobora gukoreshwa rivuga ikintu cyiza , ejo rigakoreshwa rivuga ikibi.

Umwanzuro

Muri make, iri zina ry’irigenurano rikoreshwa bashaka kugaragaza ko nta byera ngo de, n’inshuti ishobora kuvamo umwanzi ikakuvuga amagambo atari meza.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza