Munyurangabo, izina risingiza umukuru w’ingabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Munyurangabo ni izina ry’inyunge ry’abagabo rigizwe n’inshinga kunyura bivuga kwizihirwa cyangwa kwemera ugahamya ko ikintu ari cyiza.

Ibisobanuro byimbitse

Kunyura ni ukunenezeza bihebuje. Ni ho n’inshinga kunyurwa ituruka ivuga kwemera bidasubirwaho.

Mu mvugo y’abato y’iki gihe, kunyura byaba bisobanuye nko kwemeza abantu. Ingabo zo turazizi ni abasirikare, ni abarinda igihugu.
Umwanzuro

Munyurangabo ni igisingizo cy’umukuru w’ingabo kimurata ubutwari no kumvikana, mu yandi magambo ni Rwizihirangabo, ingabo ze ziramwemera ko ari intwari itazitererana.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza