Muhire izina rikomoka ku giti cyazimyaga umuriro ku murwayi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Muhire (muhiîre) ni izina rya kigabo ndetse rikaba rinahabwa n’igitsina gore.

Ubusobanuro bwimbitse

Kuri ubu twavuga ko Umuhire ari izina ryifitemo inyito yo guhirwa cyangwa se kugira amahirwe.

Ni ho abagatorika bahereye bita umuhire umuntu witabye Imana ari intungane , mu gihe ategereje kugirwa umutagatifu.

Ariko ubundi mu Kinyarwanda, umuhire ni igiti (ikimera). Nta n’ubwo ari kimwe kuko umuhire uri ukubiri.

Hari ‘umuhire’ Abanyarwanda bakoresha nk’umuti wa gîhaanga, ukaba ufite umumaro wo kuzimya umuriro (antipyréthique), hari n’umuhire abandi bita ikiburasenya abanyarwanda bakoresha mu kubandwa.

Amazina y’abantu n’ay’imisozi usanga ari amazina ya kera akenshi afatiye ku bimera.

Umwanzuro

Izina ‘Muhire’rikomoka kuri icyo kimera cya mbere twavuze cyari gifite akamaro ko kuzimya umuriro ku muntu wagize uburwayi .

Kuba umwana yakwita umwana we ‘Muhire’ cyangwa ‘Mukamuhire’ ni ukugaragaza ko ari umuntu w’ingirakamaro cyangwa se akaba yaravurishijwe icyo giti akiri agahinja bagakira bagahita bakimwitirira.

Ubu busobanuro bwatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza