Mpinganzima, izina risobanura umuntu uramira abashonje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 07:30
Yasuwe :
1 0

Mpiînganzima, ni izina ry’igitsina gore rituruka ku ijambo impinga bivuga agasongero k’umusozi.

Impinga ni ijambo rifatwa nk’aho ari ikintu kiruhije ariho hava imigani itandukanye nko kurenza umuntu impinga bisobanura kumurengera yari ageze kure.

Hari n’indi mvugo ivuga ngo inkuru yarenze impinga bivuga ko yageze kure, yabaye kimomo, bivuga ko niba hari byo wahishaga nta wutabizi.

Impinga rero yari ikintu abantu batinya. Niba impinga ibaye nzima ubwo iba ifite ibyiza aho gutera inkeke abantu.

Niho inyito y’ijambo impinga yahindukiye ivuga ikintu cy’ingirakamaro, kiramira abantu.

Imigani yerekana iryo hinduka ni nko kubura impinga bivuga kubura kivurira, kurenza umuntu impinga bivuga kumugoboka yari ageze ahakomeye.

Inyito ya kabiri rero y’ijambo impinga isobanura ‘umuntu ugirira undi neza’.

Niho abanyarwanda bakuye kwita abagore ‘Nyampinga’ kuko abagore akenshi bagira impuhwe.

Nk’uwabaga yarashatse kure maze akabona uw’iwabo amutungutseho yasumbirijwe n’inyota n’inzara akamuramira, akamuhembura yatahaga avuga ati ‘uri Nyampinga cyangwa se Mpinganzima’

Mpinganzima rero bivuga ugira umutima mwiza, uramira abantu, Umugwaneza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza