Kwamamaza

Moses,izina ry’umuntu ukunda gusaba ibisobanuro

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 07:20' na IGIHE


Moses ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Mosheh rikaba risobanura ’Umuhungu’(son) uretse ko hari n’aho risobanura ’uwakuwe mu mazi’.

Bimwe mu biranga ba Moses

Moses ni umuntu ukora ibintu byose ashingiye ku buhanga n’ibintu bisobanutse cyangwa bifatika yasobanurira n’undi wese akumva impamvu zabyo.

Ibyo bituma na we abaza ibibazo byinshi ndetse agakunda gusaba ibisobanuro ku kintu cyose umusabye gukora.

Akunda ibintu byo gutembera no gukora ubushakashatsi n’ubuvumbuzi,ibyo bigatuma amara umwanya munini ari wenyine.

Moses ni umuhanga ,azi gufata ibyemezo kandi ahora ashakisha uko yakwiga ibintu bishya ngo yunguke ubumenyi.

Ni umuntu ugira ibanga kandi uhitamo ikintu gikomeye kizatuma yubaka izina akaba ari cyo akora.

Ni umuntu uzi gushakisha udushya,azi gukunda, yita ku bantu ku buryo atapfa ku kukwirengagiza kandi akunda umuziki.

Ntabwo akunda ibintu byo gukorera ku gahato cyangwa gukora hari umuntu umuhagaze hejuru, arikoresha ntakunda umuntu umutegeka.

Yishimira impano ze no kuzikuza kandi aba ashaka kugera ahantu kure hashoboka.

Ni umuntu ugira umujinya hafi udakunda ibintu bimuvangavanga nubwo adakunda kurakara iyo yarakaye wamuhunga.

Nubwo ari umuhanga, Moses biramugora kwisobanura bitewe nuko asa n’udashabutse, aba ashaka ko ibikorwa bye byivugira kurusha amagambo yavuga.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved