Kwamamaza

Marcel, izina ry’umuntu ubasha kwiyigisha akagera kure

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 07:39' na IGIHE


Marcel ni izina ry’umuhungu rikomoka ku izina Mars ry’ikigirwamana cy’intambara kitabazwaga mu bwami bw’Abagereki.

Bitewe n’igihugu, izina Marcel ryandikwa mu buryo butandukanye nka Marceli,Marcellus, Marcell, Marzell

Bimwe mu biranga ba Marcel

Marcel ni umuntu ushobora kwiyigisha ,akavumbura agendeye ku byo abonesha amaso ye cyangwa ku kantu gato cyane abandi bashobora kutitaho.

Ni umuhanga azi gucukumbura, azi gufata imyanzuro kandi afata umwanya agatekereza kubyo abona n’impamvu zabyo.

Aba ashaka kuba ahantu heza, hatuje hatuma yitekerezaho kandi akagera kuri byinshi.

Ni umuntu w’umunyamatsiko cyane.Aho Marcel ari haba hari urusaku rw’ubusabane no gutebya cyangwa se hari ukutumvikana kuko akunda kujya impaka no kudapfa kwemera.

Ni umuntu utihangana, kuri we ibyo arimo niba ari byiza biba bikozwe neza cyane niba kandi ari bibi biba byigaragaza cyane ku rwego rwo hejuru.

Ni umuntu utihanganira umuntu umubangamira cyangwa umubuza uburenganzira bwe.
Marcel nubwo akunda umuryango we, usanga iby’abana bitamushishikaje bigasa nk’aho bitari impano ye kubitaho

Akunda umuntu baba hamwe bahuje umutima, akamugira inama, agashima ibikorwa akora ,bene uwo niwe yita inshuti.

Mu rukundo Marcel ntagora ubuzima ,iyo muri kumwe arakwizera kandi iyo ugiye nta mubabaro bimutera ahita atangira ubundi buzima

Akunze kwiga iby’imitekerereze ya muntu, ubuvuzi n’ibindi byose yumva yiyumvamo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved