Kwamamaza

Lucien, izina ry’umuntu utavuga amagambo menshi

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 07:42' na IGIHE


Lucien ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Lucianus risobanura ‘umucyo’.

Bamwe bamwita Lucian, Loukianos , Lucianus, Luken , Lucijan , Lucien , Luciano, Lucia n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Lucien

Lucien ni umuntu mwiza inyuma ,wubakitse , abantu bose bareba bakamwifuza ariko usanga adashabutse ahubwo ameze nk’ujunjamye.

Ni umuntu ugwa neza kandi w’ingeso nziza byose akabiterwa nuko agira umutima woroshye.

Kubera gukunda kuba acecetse, Lucien usanga iyo ikintu kimubayeho akihererana ku buryo usanga ahora ababajwe n’ibintu byinshi byamubayeho kuko ntawe yigeze abiganiriza.

Mu rukundo, Lucien usanga atavuga amagambo menshi ,ibye byose abigaragariza mu bikorwa gusa amarangamutima ye ayerekana bitewe n’uko abona uwo bari kumwe amufashe.

Ni umuntu abandi bashobora guhindura vuba kuko aba ameze nkaho atamenya ibibera ahandi ,icyo umwumvishije cyose aremera.

Ni umuntu uba ufite ibitekerezo byiza kandi uzi gutanga inama ariko usanga imishinga ye idapfa kugerwaho, gushyira mu bikorwa biramugora.

Akunda kwigenga agakora icyo ashatse, aba ari wa muntu wanga gushyirwaho itegeko.

Ni umuntu udacika intege, niyo umuhakaniye Lucien arongera akagaruka agatitiriza kandi yicecekeye.

Lucien iyo agize ikimukomeretsa bitinda kumuvamo,ibyo nibyo bituma adapfa kwiyegereza abantu kuko atinya uwamutenguha.

Akunze kwiga ibijyanye n’icungamutungo, ibiyanye n’amabanki kuko muri we ibintu by’amafaranga abikunda cyane.

Iyo akiri umwana, aba afite imyitwarire itangaje, agira amanyanga menshi, akanabaza ibibazo byinshi ariko agatinya umwijima.

Akunda amafaranga gusa ubukire abasha kubugeraho vuba kubera atarekura kandi nta faranga rito kuri we, iryo abonye ryose araribika.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved