Liam, izina ry’umuhungu ugira umurava

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 1 Mutarama 2020 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Liam ni izina ry’abana b’abahungu rifite inkomoko muri Ireland, risobanurwa ngo ’Uburinzi buhamye.’

Liam ryatangiye rifatwa nk’impine ya William gusa uko imyaka yagendaga ishira indi igataha ryaje guhagarara ubwaryo ku buryo ababyeyi benshi batangiye kujya baryita abana babo.

Mu 2018 iri zina ryari mu yambere akunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uretse muri Amerika, Liam ni icyogere muri Ireland, mu Bwongereza, mu Bufaransa, Australie, u Bubirigi, Denmark na Slovenia.

Bamwe mu bamenyekanye ku isi bafite iri zina harimo Liam Neeson, Liam Aiken, Liam Payne na Liam O’Flaherty.

Ni ibiki biranga ba Liam

Aba bahungu bakoresha imbaraga zidasanzwe n’ubushobozi bafite bwose kugira ngo buzuze inshingano mu gihe ari abayobozi. Barahatana cyane mu mikorere, bagira umwete kandi bakunze no kugwiza ubutunzi.

Kuba ubwenge n’umutima bya ba Liam bihora ku bucuruzi cyangwa ibintu byose bibinjiriza amafaranga, usanga rimwe na rimwe batiyitaho cyangwa ngo babe bagira ubuzima bwabo ibanga.

Bashobora gufata ikintu cyateshejwe agaciro ndetse kigaragara nk’aho nta gaciro gifite bo bakakibyaza umusaro ukomeye. Ibi bijyana n’ubushobozi bafite bwo kureba umuntu bakamenya niba hari icyo yashobora cyangwa nta musaruro yatanga.

Imyitwarire ya ba Liam ituma akenshi bakunda kuba abayobozi b’amatsinda mato cyangwa ibigo binini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza