Leila, izina ry’umukobwa ukunda kwishimisha

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Ukwakira 2016 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Leila ni izina rihabwa umwana w’umukobwa. Rifite inkomoko mu Cyararabu rikaba risobanura ‘ijoro’ ariko hari naho usanga risobanura ubwiza bwa nijoro.

Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi butandukanye bitewe n’igihugu, hari aho bandika Laila, Layla, Leyla, Leilah, Leyla , Lela, Leyla, Lila, Lyla n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Leila

Leïla ni umukobwa cyangwa umugore ushabutse cyane, aho ava akagera aba aziko ari mwiza kandi arabigendera.

Bitewe n’ukuntu akunda kuganira no kurimba abantu baramukunda, usanga ahorana inshuti nyinshi.

Ntabwo yisondeka arishimisha, icyo akeneye cyose ntabwo avuga ngo nzazigamira ahazaza aragikora.

Azi kuvuga no kwemeza abantu , akunda kwiyerekana no guhanahana ibitekerezo yanga ko hagira umusuzugura.

Agira impano yo kwigana abandi, iyo yakunze ikintu arakigana mpaka akimenye, ikindi ni uko azi kwisanisha n’ubuzima agezemo bwose akabasha kububamo.

Akunda ibintu byo gutembera, muri we ntakunda ibintu byo kwicara hasi ngo atuze.

Ntabwo apfa kurakazwa n’ubusa cyangwa kubabara aba aziko ubuzima ari bugufi, agomba kubwitwaramo neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza