Kwamamaza

Kendra, izina ry’umuntu w’umunyamurava

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 08:37' na IGIHE


Kendra ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikaba risobanura ‘umumenyi’, ‘umuhanuzikazi’ ndetse hari naho risobanura umuntu w’umunyembaraga. Iyo ari umuhungu bamwita Kendrick.

Bimwe mu biranga ba Kendra

Kendra ni izina ry’umuntu uzi guhatana mu bandi akagaragaza ko hari icyo ashoboye yaba mu buhanga cyangwa mu mirimo y’amaboko.

Ibintu by’ubucuruzi biramuhira kandi akenshi inzozi ze zigerwaho,akunda kwitabira imirimo y’ubucuruzi kandi akabyimariramo ku buryo ubuzima bwe n’inshuti ze cyangwa n’umuryango we aba atakibuha agaciro.

Ni umuntu usabana , ugira ubumuntu ,ugaragaza amarangamutima ye cyane mu gihe yita ku bakeneye ubufasha.

Akunda ibikorwa by’ubugiraneza, gufasha bimuba mu maraso kandi usanga aribyo bimutwara umwanya munini.

Azi kumvisha abandi ibitekerezo bye, ibikorwa by’ubukangurambaga abigeraho vuba.

Iyo abona ko hari ikintu gishobora gutuma mushwana, Kendra arakureka akakugendera kure, yanga ibintu bimubuza amahoro akumva adatuje.

Kendra ni impirimbanyi,arwanira ikintu kugeza akigezeho kimwe nuko areba kure akamenya niba ibyo arimo bizamuhira cyangwa bizamwangira.

Kendra akunda impinduka, ntakunda kuguma mu bintu bimwe kandi akunda gutembera.

Nubwo yitanga, iyo abona ko ugamije kumugerageza nta kintu akumarira arakureka ukirwariza.

Yiyemeza ikintu kimwe akaba aricyo akora ariko akagikora kinyamwuga.

Akunda ibijyanye no kwamamaza ,itangazamakuru, kumurika imideli, ubukerarugendo n’ibindi bituma ahura n’abantu benshi.

Iyo akiri umwana , Kendra aba agomba gutozwa kugira gahunda n’ikinyabupfura ndetse no gukunda akazi kuko iyo abiteshutseho ntiyongera kubikunda ukundi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved