Katy, izina ry’abakobwa bakunda umurimo unoze

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 6 Kanama 2017 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Katy ni izina ry’abakobwa rikomoka kuri Catherine naryo rituruka mu rurimi rw’Ikigereki ku izina Aikatetine rikaba risobanura ikintu cy’umwimerere. Hari aho risobanura ‘ubusugi’.

Iri zina riri mu mazina yandikwa mu buryo bwinshi butanduakanye: Katherine, Katharine , Catherine,Kathryn, Kathleen, Katarina, Katrina, Kait, Caitlin, Caitríona,Caterina, Cate, Catie, Caty, Katie, Katy,Katey, Katia, Catia, Katia n’ukundi

Bimwe mu biranga ba Katy

Ni umunyembaraga kandi yifitemo kuyobora. Ni umuntu wigenga, ushaka gutangira ikintu akagisoza ndetse akamenya n’imigendekere yacyo.

Ni umuntu urakara vuba ariko kandi umujinya we uko uba hafi ni nako urangira vuba cyane. Akunda ibirori, akunda kumenya aho bandi bari no kubaganiriza.

Ni umuntu utisuzugura, ahora yifitiye icyizere kandi iyo akoze ikintu kimwe akabona gishoboka binatuma abona ko n’ibindi byose byoroshye.

Ni umuntu ubu ushaka gushimirwa no kubahwa iyo aziko yakoze neza. Nubwo akunda gusabana, Katy afata umwanya akajya ahantu hitaruye abantu hatarangwa n’urusaku kugira ngo abashe kwisuzuma.

Ni umuntu uziko ubuzima atari umukino , akora cyane kugira ngo abashe kugira urwego ageraho ari naho abasha gukura ishema.

Ni umuntu w’umunyakuri, wita ku nshingano kandi buri gihe yiyegurira ibyo yahisemo gukora akaba aribyo ashyiramo umwanya we wose.

Akunda akazi gakozwe neza ndetse nawe iyo arimo gukora aba akora uko ashoboye ngo arebe ko yagakora neza nk’uko nawe aba abyifuza ku bandi.

Iyo akiri umwana aba ari umuhanga, ugira ijambo ryumvikana iwabo kandi aba ashaka kugaragarizwa urukundo kugira ngo arusheho gukora neza.

Umwe mu byamamare bifite iri zina ni Katy Perry, umunyamerika waciye uduhigo twinshi mu kuririmba / Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza