Kankindi, izina rya gikobwa rirata ubwiza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ukwakira 2016 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Kankindi ni izina rya gikobwa rirata ubwiza. Rikunze kwita abana b’abakobwa bafite ba se bitwa Nkindi.

Ka- itangira iri zina irashimagiza. Andi mazina aturuka ku ijambo inkindi harimo nka Munyankindi, Nyirinkindi, Uwinkindi n’ayandi.

Ibisobanuro byimbitse

Nkindi ni izina rya kigabo rituruka ku ijambo inkindi, hari umugani ugira uti “Aho wambariye inkindi ntuhambarira inyoonga”.

Inkindi ni umwambaro ukoze mu ruhu rw’ingwe cyangwa urutoni, wambarwaga n’abakomeye barimo abatware n’abayobozi b’ingabo mu gihe cyo hambere nko mu ntambara cyangwa intore zikawukoresha mu birori.

Kankindi ni izina rirata ubwiza ariko bishingiye kuri se w’umwana. Kankindi rifite igisobanuro kimwe na Kambarangwe.

Izina Kankindi rifite inkomoko mu muco gakondo w'Abanyarwanda, ryitwa abakobwa bafite imico myiza

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza