Kagame, izina risobanura uwemye kandi usatira umwanzi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 1 Kanama 2017 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Kagame ni izina rya kigabo, ni izina ry’abantu ryakunzwe mu Rwanda kuva kera, rishobora no kuba rikomoka ku Kinyarwanda cya kera kuko no mu ndimi zifitanye isano ya hafi n’Ikinyarwanda urihasanga; .

Muri izi ndimi zindi wasanga iryo zina ni nko mu Kinyankore no mu Gitoro, birashoboka ko n’ahandi nk’i Karagwe n’i Buha ryahaboneka n’i Burundi.

Ibisobanuro byimbitse

Izina Kagamê riri mu nteko ya 12 iranga ubwiza, rikomoka ku ijambo ingamê bivuga ingabo (shield, bouclier) imwe bikingira ku rugamba bikinga imyambi iturutse k’uwo muhanganye.

Iri jambo ingamê rituruka ku nshinga kugâma: Bivuga kwihagararaho mu magambo no mu gihagararo, ntutsimbuke ndetse ukanasatira uwo muhanganye.

Izindi nshinga zakomotse ku kugâma, harimo kugâmika: Bivuga kugenda wemye, ufite ijabo, ishema n’isheja.

Indi nshinga bisobanura kimwe ni kugangara, ariho hava amazina nka Kagangare, Ingangare, Urugangazi (kwemarara) n’ayandi.

Hari kandi Kugâmiza: Bivuga kugira umugambi udakuka, byanze bikunze ugomba kugerwaho.

Umwanzuro

Mu Kinyarwanda birazwi ko umubyeyi yita umwana we hashingiye ku mutima nama we, ku byishimo afite no ku byifuzo yifuriza uwo yibarutse.

Mu muco nyarwanda umuhungu yavukiraga kurwanirira igihugu cye, kurinda umuryango we no kuwuteza imbere.

Bityo rero uwise umwana we Kagame aba amwifuriza kuzabera igihugu ingabo y’ibirindiro bihamye ndetse kuba ingabo itsinda, ku rundi ruhande muri ririya zina humvikanamo kwifuriza nyiraryo guhâma ,kugira ibirindiro bikomeye, bitamenwa, ndetse harimo no kuba ishingiro ibindi byose bizashibukaho.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza