Joséphine, izina ry’umuntu uzi gutanga inama

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Nzeri 2016 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Joséphine ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu giheburayi aho risobanura ‘Imana izongera’.

Bimwe mu biranga ba Joséphine

Joséphine agira ibanga kandi akunda kwigenga, niyo yaba mu muryango w’abantu benshi akunda kugira igihe cya wenyine cyo kwitekerezaho.

Agaragara nk’udakunda kuvuga kubera ko adapfa kwishora mu bintu kandi adapfa kwizera.

Nubwo adapfa kwizera umuntu ngo amugire inshuti, iyo agukunze akakugirira icyizere muba mubaye inshuti magara.

Joséphine ni uwo kwizerwa, yubahiriza inshingano ze kandi iyo akwemereye ikintu aragikora ntabwo asezerana ibyo atazakora.

Agira umutima woroshye cyane, guseka kwe no kurira kwe biba hafi cyane. Josephine nubwo yitonda hari ubwo agira umujinya w’umuranduranzuzi kandi ntabashe kuwuhisha.

Abantu bamukundira ko ari umuntu uzi gutega amatwi no gusesengura agatanga inama nziza.

Inyuma umubona nk’umuntu uhamye ndetse w’ibigango ariko muri we habamo kutigirira icyizere.

Ni umuntu udapfa kurwaragurika , utihanganira abanebwe kandi ukunda gutembera no kumenyana n’inshuti nshya.

Agira ibanga cyane, ntabwo aba ashaka kugira umuntu abwira ibintu bye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza