Josée, izina ry’umukobwa w’umunyamurava

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu rurimi rw’Igiheburayo rikaba risobanura ngo “Imana izongera”,iyo ari umuhungu bamwita Joseph. Andi mazina asobanura nk’iri ni Josèphe, Joséphine, Josephina n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Josée

Ni umuntu w’umunyamwete ariko ureba gusa ibimureba kandi akanga uwamuvangira.

Iyo wamushinze ikintu aragikora ariko iyo utangiye kuvuga ngo na kiriya wagombaga kugikora arakwihorera.

Iyo abaye umubyeyi Josée akunda abana be ariko akabashyira ku murongo kubera igitsure .

Ni umuntu w’umuhanga mu ishuri no mu kazi kandi ugira impano yo gukemura amakimbirane no kunga abantu.

Josée akunze kurangwa n’ubumuntu, agira inzozi nyinshi aba ashaka kugeraho kandi koko akorana umurava bikarangira abigezeho.

Biba bigoye kumenya icyo Josée agutekerezaho kuko adakunda kugaragaza amarangamutima ye waba umukoreye neza cyangwa nabi nta mpinduka akwereka.

Akora ibintu bye kuri gahunda kandi iyo ushaka kumuvangira murashwana. Ni umuntu ugira impuhwe ariko si buri gihe kuko hari ubwo yanga abantu bitetesha cyangwa bamuteraho imbabazi.

Mu rukundo Josée aba ari umuntu ukomeza ibintu niyo byaba bidakomeye ku buryo ari wa wundi mushobora gupfa akantu koroheje mugatandukana burundu.

Ku bijyanye no kwiga, akunda kwiga ibintu by’ubuyobozi ndetse asa n’umuntu ugira igitugu, ushaka ko aho yajya hose yavuga rikijyana ntawe umuvuguruje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza