Joanna, izina ry’umukobwa w’umunyamwete

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 08:29
Yasuwe : XX
0

Joanna ni izina rihabwa umwana w’umukobwa,rifite inkomoko mu Giheburayi ku izina Yôḥānnāh risobanura ngo ‘ubuntu bw’Imana, Impano y’Imana .Iyo ari umuhungu bamwita John.

Ibiranga ba Joanna

Joanna akunze kuba ari umuntu ubasha gukora ibintu bitandukanye mu gihe kimwe, agakunda kuba umuyobozi aho kuba uyoborwa. Ibintu bye byose bigerwaho binyuze mu kwitanga no kudacika integer.

Ni umuntu ugira umwete ariko kandi ugira n’amahane, rimwe na rimwe unyuzamo akiyemera kandi rimwe na rimwe ntiyihangana.

Kubera gukunda gutegeka abandi, Joanna usanga adakundwa cyane kuko aba ashaka ko icyifuzo cye kiba itegeko.

Akunda umuryango we akawitaho akawitangira ndetse akunda no gusabana n’abandi.

Aha agaciro ibintu bijyanye n’ubwiza nk’imitako, imikufi,amaherena, ibikomo n’ibindi byose bituma abantu babona ko yabaye mwiza cyane.

Ni umuntu uvugisha ukuri kandi nawe aba yanga umuntu umubeshya, aba yifuza ko abandi bamubwiza ukuri nabo.

Aba ashaka kwigenga agakora adahatwa kuko aribwo atanga umusaruro mwiza. Akunda politike, igisirikare, igipolisi n’ibintu by’ubujyanama ku bandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza