Gilbert, izina ry’umuntu urambirwa vuba

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Gilbert ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kidage rikaba risobanura ‘isezerano’ , hari naho risobanura ‘isezerano rirabagirana.’

Bamwe bandika Gilberte, Gilberta, Gilberto, Guilbert, Gilebert.

Bimwe mu biranga ba Gilbert

Gilbert ni umuntu ubihirwa n’ibintu ndetse akanarambirwa vuba niyo waba uziko ugiye kumutungura ushobora gusanga yagiye.

Ni umuntu uticara hasi, w’inkubaganyi buri kanya aba agendagenda, aho umusize ntuhamusanga.

Gilbert ni umuntu utita ku mategeko aba yashyizweho agakunda kwikorera ibyo we yishakiye.

Ni umuntu ukunda siporo , imikino myinshi ayitwaramo neza kandi aba yumva no mu buzima busanzwe yatsinda.

Ni umuntu utagira ikinyabupfura nubwo usanga aba ari umuntu ucecetse wagira go ntajya avuga.

Iyo abonye uburyo cyangwa amahirwe, Gilbert ayabyaza umusaruro, uburyo bumwe bumugeza ku bundi.

Usanga ahitamo imirimo y’ingufu kurenza kuba yajya mu ishuri akiga iby’ubuhanga bundi kuko adakunda kwicara hasi.

Gilbert akunze kurangwa no kumenya kuyobora, agira ibakwe, akorana umwete kandi arigenga.

Ni umuntu wumvikana n’abandi kandi ukunda guharanira uburenganzira bwe.

Agira umurava kandi ibyo akora byose ahora yihuta, ni umuntu w’umunyamatsiko ariko agira umujinya hafi cyane.

Gilbert ni umuntu ukunda gutembera, akunda imyidagaduro n’ibindi byose bimuhuza n’abandi.

Akunda impinduka n’ibikorwa ndetse no guhinduranya ubuzima ntagume mu bwo abayemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza