François, izina ry’umuntu uzi kwitegereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 07:09
Yasuwe :
4 2

François ni izina rifite inkomoko mu Kilatini aho risobanura umuntu ufite umudendezo cyangwa se uwigenga.

Bimwe mu biranga ba François

Ni umuntu ucecetse, uzi kwitegereza, akagenzura kandi akagira amakenga cyane.
Azi kurimba ku buryo kwa guceceka kwe gutuma abantu badapfa kumutinyuka bitewe n’uburyo aba ameze nk’umuntu wo mu nzego zo hejuru.

Aba ari umuntu ukunda umudendezo nk’uko izina rye risobanura ariko ntapfa kwizera abantu.

Agira amakenga muri buri kintu cyose ugasanga naho yagomba gusabana aracecetse ariko aba agira ngo hato hataza kugira umufatira ku ijambo cyangwa se akamujora.
Nubwo bamwe babifata nko kwiyemera ariko we aba ari ubwirinzi arimo gushaka ngo ataza kuba yavogerwa , akabuzwa umudendezo wenda abigizemo uruhare.

Ni umuntu udahubuka, ugenda bucye bucye apfa gusa kuba icyo yiyemeje akigeraho kandi akagikora neza.

Ni umuntu w’indahemuka nawe wanga guhemukirwa akaba ariyo mpamvu gutoranya inshuti bimugora.

Niyo agukunze arabanza akakwiga kandi bimufata igihe kugira ngo abe yahamya ko uri inshuti ye koko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza