Ethan, izina ry’umusore wumva abantu bose bamugirira impuhwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Ethan ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Giheburayo rikaba risobanura umuntu ufite imbaraga.

Bimwe mu biranga ba Ethan

Ethan ni izina rigezweho muri iyi minsi, usanga abantu baharaye kuryita abana babo.

Ethan ni umuntu ukunda guteta aba yumva ko abantu bose bamufitiye impuhwe. Iyo bigeze ku babyeyi be aba yahindutse nk’uruhinja kandi wenda ari umuntu mukuru.

Iyo agize ikintu akora kikagerwaho arishima akumva rwose buri wese yabimenya ndetse akamushimira.

Iyo yumva akunze ikintu niyo abandi baba babona kitamukwiriye kugikora, Ethan aragikora atitaye ku nkurikizi.

Kuva mu bwana bwe Ethan aba ari umuhanga ucukumbura kandi ureba kure. Akunda kurimba, kugaragara mu bandi no gutemberana n’inshuti.

Inenge ye ni uko ushobora kumuyobya mu buryo bworoshye kuko hari ubwo agendera mu kigare akaba yakora n’ibyo atemeraga.

Ethan ni umuntu ukunda kwiga ubuvuzi, ubucamanza, ubugenzuzi n’ibindi akora akabona koko yashyizemo ubwenge bwinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza