Enzo izina ry’abantu badahendahenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Enzo ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Butaliyani ni nk’akabyiniriro gakomoka ku izina ry’igitaliyani Vincenzo, risobanura umuyobozi w’inzu cyangwa se rigakomoka ku izina Innocens ‘umuziranenge’.

Andi mazina bifitanye isana harimo Enzzo, Ezio, Eynzo n’ayandi

Bimwe mu biranga ba Enzo

Ni umuntu wiyoroshya, ahorana imigambi myiza gusa ajyana n’abo babyumva kimwe, ntabwo ahenda henda ngo wemere ibye .

Ni umuntu ukunda umutekano, azwiho kugira umutuzo, akanga guhemuka no guhemukirwa.

Ni umuntu ufata inshingano, akita ku muryango we ndetse akawurengera, niwe ugena ibyo agomba kuzakora naho azabikorera, nta kunda itegeko

Ni umuntu ugira umutima mwiza, aha umwanya cyane ibyo kubaha abandi no kutabatesha agaciro kandi akagendera ku ndangagaciro nziza.

Akora ikintu cyose akakivana mu nzira gishobora kumukura aho yari yibereye mu mutuzo.

Yifuza icyashimisha umuryango we, ahora yiteguye kubatungura kandi guhanga udushya muri we ni ibintu bidashira

Ku murimo Enzo agaragaraza itandukaniro,aba ameze nk’ifi iri mu mazi yihuta mu byo arimo kandi akabikora neza

Bamwe mu birangirire bitwa Enzo

Enzo Ferrari, ni ikirangirire cyakoze imodoka yitwa Ferrari. Hari kandi Enzo Fernández, ikirangirire muri ruhago ndetse na Enzo Zidane, umwana wa Zinedine Zidane.

Enzo Zidane, umwana wa Zinedine Zidane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza