Emilienne, izina ry’abantu bamenya gukurura abagabo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 08:43
Yasuwe : XX
0

Emilienne ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu kiromani ku zina Aemilius risobanura ‘umukozi’ cyangwa ’umuntu uzi kwigana’.

Bamwe bamwita Aemiliana Emiliana, Emiliana , Emiliana

Bimwe mu biranga ba Emilienne

Ni umuntu uba uziko ari mwiza, akamenya kwiyitaho akagira inseko y’igihe cyose ku buryo usanga bikurura abagabo.

Akunda ibintu bihenze kugira ngo akomeze agaragarize abamureka ko nawe adasanzwe. Ahorana kwigirira icyizere bigatuma abantu bamwizera ko agomba kubavugira niyo yaba ntacyo azi ,aba ari umuntu ushabutse.

Emilienne akunze kurangwa n’ ingufu, akunda umwimerere kandi icyo yiyemeje gukora aba yumva nta cyamuca intege. Ntiyicara hasi buri gihe aba afite utuntu ahugiyemo cyangwa afite ibintu arimo gupanga.

Uko ubuzima bwaba bumeze kose, aguma ari wa wundi ukunda gutembera, kuganira no gusabana n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza