Kwamamaza

Doriane, izina ry’umuntu uhorana icyizere

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 07:01' na IGIHE


Doriane ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kigereki ku izina ry’agace kitwa Doris rikaba risobanura ‘impano’ (gift)

Ako gace ko mu Bugereki kari gatuweho n’ubwoko bwitwa Dorians,bivugwa ko bari baragahawe nk’impano akaba ariyo mpamvu uhavukiye izina rye risobanura impano.

Bimwe mi biranga ba Doriane

Ni umuntu ubabarira vuba, wigenga, ugira umutima mwiza arizera kandi ajya aba inyangamugayo.

Aba ashaka kugera ku byiza mubyo akora byose ,aba ashaka kuba uw’imbere muri buri gikorwa arimo.

Iyo bitagenze neza cyangwa atsinzwe arababara kandi akagira umunabi.

Iyo akiri umwana aba akunda kwitemberera kandii ibyo bituma adakora neza mu ishuri.

Azi kunegurana mu cyayenge akakubwira ukuntu wakoze neza kandi wenda wangije ibitabarika.Ahorana inzozi z’ibyo yifuza kugeraho ariko ugasanga zidasohora.

Akunda umuziki , kuririmba ,ubusizi gusa usanga adasamara cyane nk’uko abandi bakunda ibyo babikora .

Mu rukundo,Doriane azi gutetesha,kandi ahitamo umuntu uzaba nk’umwami nawe akamubera umwamikazi.

Doriane akora uko ashoboye kose akiga umwuga uzatuma ahura n’abantu benshi, nko kumurika imideli, gushushanya,ubucamanza, ubuvuzi,itangazamakuru n’ibindi.

Inenge ya Doriane ni uko akunda gutegeka , aharanira inyungu ze bwite kandi kandi ntapfa kwisanisha n’ubuzima agezemo.

Doriane ahorana icyizere

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved