Kwamamaza

Catherine, izina ry’umukobwa wubaha umuco

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 07:02' na IGIHE


Catherine ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu rurimi rw’Ikigereki ku izina Aikatetine risobanura umuntu w’intungane cyangwa w’inyangamugayo.

Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi bitewe n’igihugu kuko bamwe bandika Katalin, Kattalin, Katherine,Katerina, Caterina n’ubundi.

Bimwe mu biranga ba Catherine

Catherine ni umuntu wubaha umuco cyane kandi akora uko ashoboye akawurengera.

Agirirwa icyizere, iyo ukimubona ubona ko ari inyangamugayo niyo yaba ataravuga. Ni umuntu ukunda akazi akagakora neza ariko agira inenge yo kugira akavuyo ku buryo ibye biba bijagaraye.

Ni umuntu wihagararaho no mu ntambara cyangwa mu bibazo usanga aba ahagaze bwuma, nta kintu kijya gipfa kumutera ubwoba.

Ni umuntu udapfa kwizera, iyo utabashije kumwumvisha ibintu nta kintu akumarira namba. Ni umuntu utagendera ku bandi, we akora ibye gusa iby’abandi ntacyo biba bimurebaho.

Aha agaciro cyane ubushuti, aba yumva inshuti ze zitagomba kumucikaho.

Aba yumva yahora ari kumwe n’abandi bakaganira kandi bagasabana, ubuzima bwa wenyine buramugora.

Catherine agira umutima woroshye n’utuntu tworoheje turamuhungabanya ugasanga yashavuye.

Ni umuntu ugaragaza ko ari igitsina gore mu byo akora, akunda guteta no gutetesha ndetse iyo abaye umugore kurera abana abikora neza.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved