Brigitte, izina ry’umuntu ugorwa no guhitamo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2016 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikinya-Irland ku izina ‘Brighid’ rikaba risobanura "Ingufu”.

Bamwe bandika Brigita, Birgit, Birgitta, Birgitte, Berit, Birte, Birthe, Brita, Britt, Britta, Gitte, Brigitta

Bimwe mu biranga ba Brigitte

Brigitte ni umuntu uzi bwenge,ibyo agiyemo byose biramuhira ariko agorwa no guhitamo.

Kuri we guhitamo icyo agomba kwiga cyangwa gukora biramugora ariko iyo amaze kwiyemeza usanga ibyo agiyemo bimuhira.

Nubwo azi ubwenge ntukamwitegeho kuzuza inshingano zose zo mu rugo kuko rimwe uzasanga yagurutse yigiriye mu rungano.

Brigitte akunze kurangwa n’ubumuntu, nta kavuyo agira akora ibintu byose ku murongo, ahorana inzozi, agira impuhwe kandi kumenya ikimuri ku mutima biroroha.

Ni umuntu usabana,ugira amarangamutima n’iyo hari ikimubayeho abandi bamureba Brigitte arabikabiriza cyane.

Akunda gukora ibijyanye n’ubugiraneza,aritanga kandi abiha umwanya we munini.Yanga amakimbirane, iyo hari icyo mutumvikanaho, Brigitte arakureka agaca ukwe.

Ni umuntu uharanira kandi akarwanira ukuri, iyo aziko ari mu kuri Brigitte ntatsindwa arakomeza akagerageza mpaka bigezweho.Akunda impinduka no gutembera ahantu nyaburanga.

Brigitte arakunda akakwimariramo ariko bijya biba ikibazo kukwikuramo iyo mutabashije gukomezanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza