Kwamamaza

Bernice, izina ry’umukobwa ugaragaza itandukaniro muri byose

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 07:35' na IGIHE


Bernice ni izina rihabwa umwana w’umukobwa ,rifite inkomoko mu Kigereki rikaba risobanura ‘uzana intsinzi.’Ryandikwa mu buryo bwinshi butandukanye bitewe n’ururimi rw’igihugu rikoreshwamo, hamwe bandika Berniece, Berenice, Berenike, Pherenike ,Bernike n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Bernice

Bernice, ni umuntu uzi gukabya haba mu myambarire , mu mikorere, aba ashaka kwigaragaza nk’utandukanye n’abandi muri byose.

Akunze kubaho mu buzima bwihariye ku buryo ahora atekereza ko atandukanye n’abandi.

Ni umuntu uhorana ibitekerezo n’imishinga myiza yo kugeraho ariko ugasanga atari wa muntu wicara hamwe ngo abishyire mu bikorwa, inzozi ze ntizijya zisohora.

Azi guhanga udushya, Akunda ibintu by’imideli no kwiyerekana kandi arambara akaberwa.

Ni umuntu ugira umutima woroshye kandi ushobora kwisuzugura akumva adafite agaciro igihe ari kumwe n’abantu bamurenze mu bushobozi n’amashuri.

Bernice aba azi ibintu byo gushushanya,gusiga amarangi, gukina ikinamico , kudoda, gucuruza n’ibindi bitandukanye.

Akunda ibintu bikozwe neza ,akunda amahoro n’ibindi bintu abona ko birimo ubuhanga kandi bitangaje.

Mu rukundo Bernice ntabwo avuga, aba yicecekeye akibwira ko ahari uwo bakundana ashobora kwibwira icyo amutekerezaho.

Aritanga cyane kandi akitangira akazi ari gukora,ibyo bigaragara cyane iyo abaye umugore kuko avamo umubyeyi mwiza wita ku nshingano z’urugo.

Ni umuntu udapfa guterwa ubwoba kandi mu bibazo aba yiteguye kugira icyo akora bitamuhungabanyije.

Kugira ngo Bernice akugire inshuti bisaba ko muba mumaranye igihe kirekire, ntapfa kwizera umuntu wese.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved