Bayingana, izina rivuga ko abana bose ari bamwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2018 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Bayingana ni izina rya kigabo, rihabwa umwana w’umuhungu. Rigira ibisobanuro bitewe n’uwaryise icyo yashakaga kuvuga.

Ibisobanuro byimbitse

Bayingana ni izina rikomoka mu kinyankore rivuga ngo ‘barangana’, rishobora no kuba risobanura ibihe runaka uwo mwana avutsemo ko byihariye.

No mu Kinyarwanda ijambo ‘kuyinga’ ribamo, aho rivuga ’kwegereza’ cyangwa se rikavuga ngo ‘ahagana’. Iyo bavuze ngo uwo muntu yabayeho ‘ahayinga mu 1800’ bivuga ngo yabayeho ‘ahegereza muri uwo mwaka.

Uvuze ngo ‘Ahayinga ikinyejana cya 17’, bisobanuye ngo ‘ahegereza ikinyejana 17.

Umwanzuro

Bayingana ni izina umubyeyi aha umwana agaragaza ko abana bose bangana, ko bakora bimwe cyangwa se ashaka gutsindagira akamaro k’urungano.
Bishobora no kuba bisobanura ibijyanye n’igihe umwana avutsemo, niba ari mu bihe bifite amateka cyangwa byegereza igihe runaka cyitezwe.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza