Ayinkamiye, izina ritangwa n’ababyeyi bari barabuze urubyaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 06:42
Yasuwe :
2
Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14

Ayinkamiye ni izina nteruro rya gikobwa, bivuga amata Imana inkamiye. Ni nko kuvuga ngo ibyo Imana impaye ndabishimye.

Ibisobanuro byimbitse

Ayinkamiye ni imvugo ikoreshwa iyo umuntu abonye icyo yari yarabuze. Akenshi ababyeyi baryita iyo babonye umwana bari baramubuze.

Gukama nk’inyito ya kabiri ituruka ku gukama inka, aha twavuga ko bivuga nko kunguka cyangwa gusarura.

Hari n’imvugo yo gukama isambu, gukama urutoke, ikamamutungo bivuga kunguka, byose bigaragaza kongera ibyo wari ufite cyangwa se kubona ibishya.

Umwanzuro

Ayinkamiye bivuga ngo nshimye amata Imana impaye, ndayishimiye ku mpano mbonye.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza