Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Tariki 10 Nyakanga : Mu mateka

Tariki 10 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’ibiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo irindwi n’itatu.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

138 : Umwami w’abami wa Roma Hadrian, yahitanywe n’indwara y’umutima.

1499 : Nicolau Coelho, umushakashatsi ukomoka mu gihugu cya Portugal yasubiye mu gihugu cye, mu Mujyi wa Lisbon nyuma yo kuvumbura u Buhinde, uyu akaba ari umwe mu bantu baherekeje umushakashatsi wamenyekanye cyane, witwa Vasco da Gama.

1553 : Lady Jane Grey, yagiye ku ngoma y’ubwami bw’u Bwongereza.

1821 : Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaruriye Leta ya Florida, ziyambura Espagne, zihita zinayigarurira.

1882 : Mu ntambara yiswe iy’Amahoro yabaye hagati ya Chili irwanya na Bolivia na Peru.

Kuri iyi tariki, ingabo za Chili zakubiswe inshuro n’ingabo za Bolivie, mu gitero cyiswe Battle of La Concepción.

1890 : Leta ya Wyoming, yabaye Leta ya mirongo ine na kane muzigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1913 : Mu kibaya cya Death Valley giherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya California hagaragaye ubushyuhe bukabije bungana na degree 56, 7 dogere Celsius.

Ubu akaba aribwo bushyuhe bukabije, bwagaragaye muri iki gihugu ku nshuro ya mbere.

1942 : Hagati y’igihugu cy’u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete hatangiye imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi ishingiye kuri demokarasi.

1962 : Ku nshuro ya mbere mu mateka, hoherejwe mu kirere icyongajuru cya mbere gishinzwe itumanaho, iki cyogajuru cyiswe Telstar.

1971 : Umwami Hassan II w’ubwami bwa Maroc, yasimbutse igikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi(coup d’état).

1973 : Bahamas yabonye ubwigenge.

1973 : Inteko ishinga amategeko ya Pakistan, yafashe umwanzuro wo kwemera ubwigenge bwa Bangladesh.

1976 : Mu gihugu cy’u Butaliyani, hafi y’intera ireshya n’ibilometero cumi na bitanu mu Mujyi wa Milan habaye impanuka y’uruganda yiswe Seveso disaster.

1976 : Hakozwe ubwicanyi bwamenyekanye cyane, mu gihugu cya Angola, Umunyamerika umwe n’Abongereza babiri barishwe.

1991 : Nyuma y’irangira ry’ivangura rishingiye ku ruhu ryabaye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ikipe y’iki gihugu ya Cricket yongeye kwemererwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

2000 : Mu Majyepfo y’igihugu cya Nijeriya, habaye impanuka nyuma, ubwo igitembo cya Peteroli cyaturikaga, abantu barenga magana abiri na mirongo itanu bahasiga ubuzima.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1832 : Alvan Graham Clark, umuhanga w’umushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirer ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe, uyu ni nawe wakoze Telescope.

1979 : Simon Pierre Mvondo Atangana, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon, uretse ko yakiniye igihugu cy’u Burusiya.

1984 : Maria Julia Mantilla Garcia, ukomoka mu gihugu cya Peru, yabaye Nyampinga uhiga abandi mu mwaka w’2004.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2004 : Lt. Emmanuel Butera ni umwe mu banyeshuri bane bashinze umuryango AERG bacyiga i Butare mu 1996 muri Kaminuza hanyuma barangije banatangiza uwa GAERG. Yazize impanuka y’imodoka yabereye i Gahini.

Lt. Butera Emmanuel

2007 : Zheng Xiaoyu, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti mu gihugu cy’u Bushinwa.

2008 : Hiroaki Aoki, washinze agace k’ubucuruzi ka Benihana, kagaragaramo imitekere yo mu gihugu cy’Abashinwa.