Inkuru Ziheruka

1 | 2 | 3 | 4 | 5

Inkuru Nyamukuru

Wari uzi ko

  • Abantu bafite umuco wo kuryama batinze, abenshi muri bo baba bakunda kwitaka, guhenda abandi ubwenge no kutabasha kwihanganira abandi kurusha abantu bagira umuco wo kuzinduka mu gitondo

  • Iyo ukoze imyitozo ngororamubiri mu gitondo, umubiri wawe utwika ibinure aho gutakaza ingufu, kubera ko uba wakoresheje uruvange rw’umwuka wanduye, umwiza n’amazi (carbohydrates) mu gihe wari usinziriye

  • Abahanga batangaza ko uko Imikoro yo mu rugo y’umwana yiyongera niko arushaho gukomeza kugira ibibazo byo kwiheba muri we

Inkuru Zamamaza

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
.
Gakwaya na Mugabo

Begukanye isiganwa ry’imodoka ’Sprint Rally’

.
Uwizeyimana Bonaventure

Yegukanye isiganwa ku magare “Race to Remember”

BAHAGAZE NABI
g
Moussa Camara

Yatorotse Rayon Sports agarutse asanganizwa ibihano

g
Okoko Godefroid

Ikipe abereye umutoza yanyagiwe ibitego bitandatu kuri kimwe

Twitter

g
Mu Mateka: Tariki 26 Gicurasi

Tariki 26 Gicurasi ni umunsi w’146 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 219 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1864: Montana yabaye imwe mu Leta, muzigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1879: Igihugu cy’u Burusiya n’u Bwongereza bashyize umukono ku masezerano yiswe ay’i Gandamak ari nayo yemeje ivuka ry’igihugu cya Afghan kuri ubu kizwi ku izina rya Afghanistan.

1889: Bwa mbere igihugu cya Georgia cyabaye Repubulika ya Georgia.

Nyuma y’isenyuka ry’ubwami bw’u Burusiya ryatangiye mu mwaka w’1917, Georgia yahise itangira inzira yo kuba repubulika maze mu mwaka w’1918 ibigeraho iyobowe n’ishyaka Social ryas Democratic Menshevik.

1966: British Guiana, ubukoloni bw’Abongereza yabonye ubwigenge nyuma y’imyaka irenga magana abiri ikoronijwe n’Abongereza maze ihinduka Guyana gusa.

1972: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe n’u Burusiya bashyize umukono ku masezerano yo kureka ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, aya masezerano akaba yariswe Anti-Ballistic Missile Treaty.

1986: Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe by’u Burayi wagaragaje ibendera ryawo.

2006: Umutingito ukase wibasiye ikirwa cya Java, giherereye mu Majyepfo ya Indonesias mu Mujyi wa Yogyakarta hafi yahitwa Galur. Uyu mutingito wahitanye imbaga y’abantu bitanu na Magana arindwi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1909: Adolfo López Mateos wabaye Perezida wa Mexico.

1940: Mark Levon Helm,Umunyamuzika ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mark yari umunyamuziki uvuza ingoma uvuga agacuranga mu itsinda ririrmba injyana ya Rock.

1966: Zola Budd, umukinnyi wakinaga umukino ngorarangingo ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi

2001: Moven Enock Mahachi, wabaye Minisitiri w’ingabo muri Zimbabwe.

2006: Édouard Michelin wari umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Michelin. Uru ruganda rukora ibikoresho nkenerwa mu binyabiziga rwashinzwe mu mwaka w’1888, rukaba ruifite icyicaro i Clermont-Ferrand mu gihugu cy’u Bufaransa.

Events

  • igihe_event1
    Kigali Vibrates Poetry
servicemag
Kigali Vibrates Poetry

Inkuru z'amajwi

VIDEOS

AMAFOTO

Kwamamaza